Perezida Paul Kagame yatangiye uruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri muri Oman, aho yakiriwe na Sultan Haitham bin Tariq mu Ngoro ya Al Hosn Palace, i Salalah, mu Ntara ya Dhofar . Muri uru ruzinduko, Perezida Kagame na Sultan Haitham baganiriye ku ishimangira ry’umubano hagati y’u Rwanda na Oman, ndetse n’uburyo ibihugu byombi byarushaho gukorana mu nzego zitandukanye. Ibiganiro byibanze ku mahirwe y’ubufatanye mu bukungu, ishoramari, ingufu, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’umutekano w’ibiribwa. Uruzinduko rwa Perezida Kagame ruje mu gihe u Rwanda rukomeje gushaka no guteza imbere ubufatany
Perezida Paul Kagame yatangiye uruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri muri Oman, aho yakiriwe na Sultan Haitham bin Tariq mu Ngoro ya Al Hosn Palace, i Salalah, mu Ntara ya Dhofar. Muri uru ruzinduko, Perezida Kagame na Sultan Haitham baganiriye ku ishimangira ry’umubano hagati y’u Rwanda na Oman, ndetse n’uburyo ibihugu byombi byarushaho gukorana mu nzego zitandukanye. Ibiganiro byibanze ku mahirwe y’ubufatanye mu bukungu, ishoramari, ingufu, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’umutekano w’ibiribwa. Uruzinduko rwa Perezida Kagame ruje mu gihe u Rwanda rukomeje gushaka no guteza imbere ubufatanye n’ibihugu byo mu Burasirazuba bwo Hagati, cyane cyane mu rwego rw’ishoramari n’ubucuruzi.





Ibitekerezo
Nta bitekerezo biraboneka. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.