Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame, yakiriye indahiro ya Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga, Domitilla Mukantaganzwa n'iya Visi Perezida warwo, Alphonse Hitiyaremye. Ni umuhango wabaye kuri uyu wa Kane tariki 12 Ukuboza 2024, mu Ngoro y'Inteko Ishinga Amategeko warimo abayobozi batandukanye mu nzego nkuru z'igihugu. Amaze kwakira indahiro zabo, mu ijambo rye Umukuru w'Igihugu yashimiye Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga ucyuye igihe, Dr. Faustin Ntezilyayo. "Nshimire cyane abo basimbuye... Ndabashimiye cyane mwakoze akazi keza." Ku wa 3 Ukuboza 2024, nibwo Mukantaganzwa Domitila yagizwe Pe
Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame, yakiriye indahiro ya Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga, Domitilla Mukantaganzwa n'iya Visi Perezida warwo, Alphonse Hitiyaremye.
Ni umuhango wabaye kuri uyu wa Kane tariki 12 Ukuboza 2024, mu Ngoro y'Inteko Ishinga Amategeko warimo abayobozi batandukanye mu nzego nkuru z'igihugu.
Amaze kwakira indahiro zabo, mu ijambo rye Umukuru w'Igihugu yashimiye Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga ucyuye igihe, Dr. Faustin Ntezilyayo.
"Nshimire cyane abo basimbuye... Ndabashimiye cyane mwakoze akazi keza."
Ku wa 3 Ukuboza 2024, nibwo Mukantaganzwa Domitila yagizwe Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga asimbuye Dr. Faustin Ntezilyayo, Hitiyaremye Alphonse agirwa Visi Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga asimbuye Mukamulisa Marie-Thérèse. Inshingano bahawe n'Umukuru w'Igihugu Perezida Paul Kagame.
Tariki 5 Ukuboza 2024 nibwo Inteko Rusange ya Sena yasuzumye raporo yabo.
Mukantaganzwa warahiriye kuba Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, yavutse ku ya 11 Ugushyingo 1964, avukira ku Kimihurura mu Mujyi wa Kigali.
Yari asanzwe ari Perezida wa Komisiyo y’u Rwanda ishinzwe ivugururwa ry’amategeko kuva mu 2019.
Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n’amahoro n’ububanyi n’amahanga yakuye mu kigo cy’ubushakashatsi bw’amahoro n’ububanyi n’amahanga (Institute of Peace Studies and International Relations (HIPSIR) yakuye muri kaminuza ya Hekima muri Kenya.
Yanakurikiranye isomo ry’amategeko mu kigo cy’amategeko n’iterambere (Institute of Legal Practice and Development (ILPD) ahabona impamyabumenyi y’amategeko by’umwuga.
Hitiyaremye Alphonse warahiriye kuba Visi Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga yasimbuye Mukamulisa Marie-Thérèse.
Yari asanzwe ari Umucanza mu Rukiko rw’Ikirenga. Yakoze imirimo itandukanye muri Leta kuva mu 1996.

Domitilla Mukantaganzwa yarahiriye kuba Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga.

Alphonse Hitiyaremye yarahiriye kuba Visi Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga.






Ibitekerezo
Nta bitekerezo biraboneka. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.