Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Intebe wa Jamaica, Andrew Holness, byibanze ku gushimangira umubano w’ibihugu byombi no kwagura ubufatanye mu nzego zitandukanye zirimo ubuzima, igisirikare n’ubukerarugendo.

Ibiganiro by’aba bayobozi byabaye ku wa 2 Ugushyingo 2026, ubwo bitabiraga inama ya 28 y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bigize Umuryango w’Ibihugu bikoresha Icyongereza (Commonwealth), CHOGM 2026, iteraniye muri Antigua na Barbuda.

Nk’uko byatangajwe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, Perezida Kagame na Andrew Holness baganiriye ku mubano usanzwe uri hagati y’ibihugu byombi, barebera hamwe uburyo bwo kurushaho kwagura imikoranire mu nzego zifitiye inyungu abaturage b’impande zombi.

Mu byo bagarutseho harimo ubufatanye mu rwego rw’ubuzima, aho ibihugu byombi bishobora gusangira ubunararibonye no gushaka uburyo bwo kunoza serivisi z’ubuvuzi. Banaganiriye ku bufatanye mu bya gisirikare n’ubukerarugendo.

Perezida Kagame kandi yagiranye ibiganiro na Dr. Ngozi Okonjo-Iweala, Umuyobozi Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga w’Ubucuruzi (WTO). Ibiganiro byabo byibanze ku bufatanye hagati y’u Rwanda n’uyu muryango, ndetse n’akamaro ko guteza imbere ubucuruzi n’ishoramari.

Inama ya CHOGM 2026 iteraniye muri Antigua na Barbuda kuva ku wa 1 kugeza ku wa 4 Ugushyingo 2026, ihuje abayobozi b’ibihugu 56 bigize Commonwealth. Insanganyamatsiko yayo ni “Accelerating Partnerships and Investment for a Prosperous Commonwealth”, bisobanuye kwihutisha ubufatanye n’ishoramari bigamije iterambere ry’abaturage.

Muri iyi nama, abayobozi barimo kurebera hamwe uburyo ibihugu bigize uyu muryango byarushaho gufatanya mu guteza imbere ubukungu, ubucuruzi n’ishoramari.

Urushijeho kumenya. Urushijeho kwegera abandi.