Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yasabye ko ibihugu bya Afurika bikomeza gushyira imbaraga mu guhuza amategeko n’amabwiriza agenga amasoko, anashimangira ko isoko rusange rishobora gutanga umusaruro urambye mu gihe rikora mu buryo bufite imikorere imwe kandi iteguwe neza. Ibi yabigarutseho mu ijambo yagejeje ku bitabiriye African Air Transport Convention & Expo 2026, aho yavuze ko no mu rwego rw’ubwikorezi bwo mu kirere hakenewe ihuriro ry’amabwiriza n’inzego zibishinzwe kugira ngo uru rwego rurusheho gutanga umusaruro. Yagize ati: “Isoko rimwe rikora neza iyo amategeko n’amabwi
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yasabye ko ibihugu bya Afurika bikomeza gushyira imbaraga mu guhuza amategeko n’amabwiriza agenga amasoko, anashimangira ko isoko rusange rishobora gutanga umusaruro urambye mu gihe rikora mu buryo bufite imikorere imwe kandi iteguwe neza. Ibi yabigarutseho mu ijambo yagejeje ku bitabiriye African Air Transport Convention & Expo 2026, aho yavuze ko no mu rwego rw’ubwikorezi bwo mu kirere hakenewe ihuriro ry’amabwiriza n’inzego zibishinzwe kugira ngo uru rwego rurusheho gutanga umusaruro. Yagize ati: “Isoko rimwe rikora neza iyo amategeko n’amabwiriza biba bisobanutse kandi bihoraho mu bihugu bitandukanye. Ibigo byashyizweho kugira ngo biyobore iki gikorwa birahari kandi bikwiye gushyigikirwa. Ibi binakurikizwa no ku bijyanye na politiki za viza.” Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwakuyeho inzitizi za viza mu rwego rwo korohereza abashaka gusura igihugu no guteza imbere imikoranire n’amahirwe y’ishoramari. Yagize ati: “Twakuyeho iyi nzitizi kuko twifuzaga ko abantu basura igihugu, bahuza imikoranire kandi bavumbura amahirwe. Twabonye ubwiyongere bw’ibikorwa by’ubucuruzi, ubukerarugendo buriyongera ndetse n’ingendo z’indege ziraguka.” Yashimangiye ko ubunararibonye bwerekana ko gufungurirana imiryango no gushyira imbere ubufatanye ari imbaraga zikomeye z’iterambere, anagaragaza ko nta karere gashobora kugera ku bushobozi bwako mu gihe kakiri mu gucikamo ibice. Ati: “Nta karere na kamwe gashobora gukoresha neza amahirwe yako mu gihe kakiri mu gucikamo ibice. Guhuza ingendo zo mu kirere bifungura amahirwe menshi n’ibishoboka byinshi.” Kagame yanagarutse ku kamaro k’urubyiruko rwa Afurika rufite umubare munini, avuga ko ari amahirwe akomeye agomba kubyazwa umusaruro binyuze mu kongera ubuhahirane, udushya n’imikoranire hagati y’ibihugu. Yasoje ashimangira ko gufungura amasoko no koroshya ingendo ari inkingi z’iterambere rya Afurika rirambye.






Ibitekerezo
Nta bitekerezo biraboneka. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.