Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 20 Ugushyingo 2026, yakiriye muri Village Urugwiro, i Kigali, Ralph Mupita, Umuyobozi Mukuru wa MTN Group, bagirana ibiganiro byibanze ku iterambere ry'ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga, ubwenge buhangano (AI) no guteza imbere impano z'Abanyarwanda mu gukora porogaramu za mudasobwa.

Mu ngingo zaganiriweho harimo uko MTN Rwanda ikomeje gutanga serivisi z'itumanaho, amahirwe ari mu ikoranabuhanga rigezweho n'uruhare rwaryo mu guteza imbere ubukungu bw'u Rwanda.

Ikindi cyibanzweho ni uguteza imbere Abanyarwanda bafite ubumenyi mu gukora porogaramu za mudasobwa (Software Engineering), kugira ngo barusheho kugira uruhare mu guhanga ibisubizo by'ikoranabuhanga no guteza imbere ubukungu bw'igihugu.

MTN Group ni ikigo mpuzamahanga cy'itumanaho gifite icyicaro gikuru i Johannesburg muri Afurika y'Epfo. Gitanga serivisi zirimo telefoni zigendanwa, interineti n'ubundi buryo bwo guhanahana amakuru mu bihugu bitandukanye bya Afurika.

MTN yatangiye gukorera mu Rwanda mu 1998, aho ikomeje kugira uruhare mu gutanga serivisi z'itumanaho n'ibijyanye no kwishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga.

U Rwanda rukomeje gushyira imbaraga mu guteza imbere ikoranabuhanga, ubwenge buhangano n'ubushobozi bw'abakozi bafite ubumenyi mu bijyanye na mudasobwa, mu rwego rwo kwagura ubukungu bushingiye ku bumenyi.

Urushijeho kumenya. Urushijeho kwegera abandi.