Igihugu cya Gabon cyongeye gufungura imbuga nkoranyambaga nyuma y’amezi umunani zari zimaze zifunze, icyemezo cyari cyaranenzwe n’abantu benshi.

Urwego rushinzwe kugenzura itangazamakuru n’itumanaho muri Gabon (HAC) rwavuze ko izo mbuga zongeye gukora nyuma y’ihagarikwa ryazo ryari rimaze igihe kinini.

Ku wa 17 Gashyantare, HAC yari yahagaritse imbuga nkoranyambaga, isobanura ko ibikorerwaho n’ibitangarizwaho byashoboraga guteza amakimbirane no gucamo ibice sosiyete.

Icyo cyemezo cyafashwe mu gihe Perezida wa Gabon, Brice Oligui Nguema, yari ahanganye n’imyigaragambyo n’imvururu zishingiye ku bibazo by’imibereho y’abaturage, bitari byuzuye n’umwaka kuva atowe.

Imbuga za Facebook na TikTok, zikoreshwa cyane muri icyo gihugu, hamwe na YouTube na Instagram, zarahagaritswe, mu gihe WhatsApp yo yakoraga rimwe na rimwe.

Nubwo izo mbuga zari zahagaritswe, hari abantu bakomeje kuzigeraho bifashishije uburyo bwa VPN (Virtual Private Network), bufasha kurinda amakuru y’umukoresha kuri interineti no guhisha aderesi ya IP ye.

Ikigo gitanga serivisi za VPN cyitwa Proton cyatangaje ko umubare w’abakuramo porogaramu yacyo ya VPN wiyongereyeho 60% ku munsi wakurikiyeho itegeko ryo guhagarika imbuga nkoranyambaga ritangiye gukurikizwa.

HAC yavuze ko ihagarikwa ry’izo mbuga ryari rigamije guha Leta umwanya wo “guhuza amategeko yayo n’impinduka ziriho, kugira ngo ibashe kugenzura neza imbuga nkoranyambaga”.

Ubu abakoresha izo mbuga basabwa gutanga ibyangombwa bibaranga, bikaba bivuze ko uburyo bwo gukoresha izo mbuga umuntu atagaragaza umwirondoro we bushobora kurangira.

Urwo rwego rwatangaje ko rurimo gukorana na Meta, ikigo gifite Facebook na Instagram, hamwe na TikTok na YouTube, kugira ngo “barusheho kunoza igenzura ry’ibikorerwa kuri izo mbuga”.

Amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi muri Gabon yari yamaganye ihagarikwa ry’imbuga nkoranyambaga, avuga ko ari ugukoresha nabi ububasha. Icyo cyemezo cyagejejwe mu nkiko inshuro nyinshi, ariko ibyo birego byose byanzwe.

Alain-Claude Bilie-By-Nze wahoze ari Minisitiri w’Intebe, akaba amaze muri gereza kuva muri Mata azira ibyaha akekwaho birimo gukoresha nabi icyizere yagiriwe no gukora uburiganya bivugwa ko byatangiye mu 2008, yari mu banenze cyane icyo cyemezo.

Abaharanira uburenganzira bwa muntu bavuze ko ihagarikwa ry’imbuga nkoranyambaga hamwe n’itabwa muri yombi rya Bilie-By-Nze ari ingero zigaragaza uko ubwisanzure bw’abaturage bugenda bugabanywa muri Gabon ku butegetsi bwa Nguema.

Urushijeho kumenya. Urushijeho kwegera abandi.