MTN yatangiye gukoresha ubwenge buhangano mukugeza service zayo kuba kiriya Bose hatagendewe kubwoko bwa telephone cyangwa internet.

Ikigo cy'itumanaho cya MTN Rwanda cyatangije ku mugaragaro serivisi nshya y'ubwenge buhangano (Artificial Intelligence – AI) yitwa Miss Baza, igamije gufasha Abanyarwanda kubona amakuru no gusubizwa ibibazo bitandukanye bakoresheje telefone, hatitawe ku kuba ari izigezweho cyangwa izisanzwe.

Iyi serivisi yatangijwe ku wa 29 Ukwakira 2026, ikaba igamije koroshya uburyo abantu bagerwaho n'ikoranabuhanga, cyane cyane abadafite ubushobozi bwo gukoresha smartphones cyangwa internet.

Nk'uko MTN Rwanda yabitangaje, umuntu ushaka gukoresha Miss Baza ashobora guhamagara nimero 845 akoresheje umurongo wa MTN, akabaza ikibazo mu ijwi, ubundi agahabwa igisubizo na yo. Ibi bituma n'abantu bafite telefone zisanzwe bashobora kugerwaho na serivisi zishingiye ku bwenge buhangano.

Miss Baza yashyizweho ku bufatanye na Viamo na Eden Care Medical. Ubu bufatanye bugamije guteza imbere ikoreshwa ry'ikoranabuhanga mu korohereza abantu kubona amakuru na serivisi z'ingenzi mu buzima bwa buri munsi.

Iyi serivisi kandi yagenewe gukorana n'indimi zitandukanye zirimo Ikinyarwanda, Icyongereza, Igifaransa n'Igiswahili, kugira ngo yorohereze abantu batandukanye kuyikoresha no kubona ibisubizo mu rurimi bumva.

Mu mwaka wa 2025, ubwo MTN yerekanaga icyitegererezo cy'iyi serivisi mu nama ya Mobile World Congress Africa yabereye i Kigali, Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, Ali Monzer, yagaragaje ko ubwenge buhangano bushobora kugira uruhare mu kugabanya icyuho cy'ikoranabuhanga, cyane cyane ku bantu badafite ibikoresho bigezweho.

Iyi gahunda ije mu gihe ikoranabuhanga ry'ubwenge buhangano rikomeje kwaguka ku isi, aho rikoreshwa mu nzego zitandukanye zirimo uburezi, ubuzima, ubucuruzi n'itumanaho.

Urushijeho kumenya. Urushijeho kwegera abandi.