U Rwanda rwongeye gushimangira ko ruha agaciro umubano umaze imyaka myinshi hagati yarwo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, umwe mu bafatanyabikorwa bakomeye mu nzego zitandukanye zirimo uburezi, ubuzima, iterambere n’umutekano. Mu birori byo kwizihiza imyaka 250 y’ubwigenge bwa Amerika byabereye i Kigali ku wa 4 Kamena, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Olivier Nduhungirehe yashimye ubufatanye burambye hagati y’ibihugu byombi. Yagaragaje ko u Rwanda rukomeje kwiyemeza guteza imbere uwo mubano rushingiye ku bwubahane no ku nyungu rusange. Ibirori byitabiriwe n’abayobozi batanduka
U Rwanda rwongeye gushimangira ko ruha agaciro umubano umaze imyaka myinshi hagati yarwo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, umwe mu bafatanyabikorwa bakomeye mu nzego zitandukanye zirimo uburezi, ubuzima, iterambere n’umutekano. Mu birori byo kwizihiza imyaka 250 y’ubwigenge bwa Amerika byabereye i Kigali ku wa 4 Kamena, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Olivier Nduhungirehe yashimye ubufatanye burambye hagati y’ibihugu byombi. Yagaragaje ko u Rwanda rukomeje kwiyemeza guteza imbere uwo mubano rushingiye ku bwubahane no ku nyungu rusange. Ibirori byitabiriwe n’abayobozi batandukanye, abadipolomate n’abafatanyabikorwa mu iterambere, bishimangira ubucuti bukomeje kuranga u Rwanda na Amerika.





Ibitekerezo
Nta bitekerezo biraboneka. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.