Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yaganiriye n'Abanyarwanda baba mu mahanga abasaba gukomeza kuvuganira u Rwanda, kururengera no gukomeza gukangurira abanyamahanga kurusura. Ni igikorwa cyabaye ku wa 03 Mutarama 2025, kitabirwa n’Abanyarwanda barenga 130 baba mu bihugu birenga 40 byo ku migabane yose y’Isi, kibera ku cyicaro cya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, MINAFFET. Minisitiri Amb. Olivier Nduhungirehe, wari ubonanye bwa mbere n'abo Banyarwanda batuye mu Ntara ya Gatandatu , mu ijambo rye yabasabye gukomeza kuvuganira u Rwanda, k

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yaganiriye n'Abanyarwanda baba mu mahanga abasaba gukomeza kuvuganira u Rwanda, kururengera no gukomeza gukangurira abanyamahanga kurusura. Ni igikorwa cyabaye ku wa 03 Mutarama 2025, kitabirwa n’Abanyarwanda barenga 130 baba mu bihugu birenga 40 byo ku migabane yose y’Isi, kibera ku cyicaro cya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, MINAFFET. Minisitiri Amb. Olivier Nduhungirehe, wari ubonanye bwa mbere n'abo Banyarwanda batuye mu Ntara ya Gatandatu , mu ijambo rye yabasabye gukomeza kuvuganira u Rwanda, kururengera, gukomeza gukangurira abanyamahanga kurusura no kurushoramo imari. Yagize ati “Turabasaba gukomeza kuvuganira u Rwanda, kururengera, gukomeza gukangurira abanyamahanga gusura u Rwanda, kurushoramo imari, kuko u Rwanda ni urwa bose yaba intara eshanu n’intara ya gatandatu ya diaspora.” Yabashimiye umusanzu batanga mu gukomeza kubaka igihugu cyababyaye kuko nko mu 2023 batanze arenga miliyoni 505 mu Madorali ya Amerika. Yagize ati “Icyo tubasaba ni ugukomeza kugendana u Rwanda aho bari, kuko ni bo ba ambasaderi ba mbere b’igihugu. Hari henshi hatari ambasade z’u Rwanda cyangwa abambasaderi cyangwa abadipolomate batagera ariko bo bari, kandi ari bo shusho ya mbere y’u Rwanda abo banyamahanga bahura na yo,” Muri icyo gikorwa, abanyarwanda batuye mu mahanga beretswe serivisi zitandukanye baranazisobanurirwa zirimo izo kubona ibyangombwa, serivisi z'imari n'izubutaka.

Abanyarwanda batuye mu mahanga basobanuriwe Serivisi zitangirwa imbere mu gihugu.

Wari umwanya mwiza wo kongera kuganira

Umuryango w'Abanyarwanda batuye muri Australia wo wanatanze inkunga ya miliyoni enye z'Amafaranga y'u Rwanda mu gushyigikira gahunda ya Dusangire Lunch igamije kugaburira abana bose bari mu mashuri.

Byari ibyishimo ku banyarwanda basanzwe batuye hanze y'igihugu

Renatus Murindangabo ayobora ihuriro ry'abanyarwanda batuye muri Queensland muri Australia.

Hafashwe amafoto y'urwibutso.

Minisitiri Amb. Olivier Nduhungirehe yashimiye abanyarwanda batuye mu mahanga ku musanzu batanga mu gukomeza kubaka igihugu cyababyaye.

Hatanzwe ibitekerezo bigamije gukomeza kubaka igihugu.

Ni bwo bwa mbere, Minisitiri Nduhungirehe yari abonanye n'abanyarawanda batuye hanze y'u Rwanda kuva abaye Minisitiri.

Hafashwe ifoto y'urwibutso

Urushijeho kumenya. Urushijeho kwegera abandi.