Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC), ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA), yatangaje ko hagiye kuvugururwa uburyo hatoranywa abagenzuzi b’ibizamini bya Leta n’ababikosora, mu rwego rwo gukumira uburiganya muri ibyo bizamini.

Ibi byatangajwe na Minisitiri w’Uburezi, Dr. Joseph Nsengimana, ku wa 19 Ugushyingo 2026, nyuma y’iperereza ku banyeshuri bakekwagaho gukopera mu bizamini bisoza amashuri yisumbuye by’umwaka wa 2025/2026.

Minisitiri Nsengimana yavuze ko iri perereza ryagaragaje intege nke mu buryo ibizamini bigenzurwa ndetse n’uburyo hatoranywa abashinzwe kubigenzura no kubikosora. Yavuze ko MINEDUC izafatanya na NESA gusuzuma uburyo busanzwe bukoreshwa, hagashyirwaho ingamba zikomeye zo gukumira uburiganya.

Iri tangazo rije nyuma y’uko iperereza ryakozwe ku banyeshuri 1,097 bari bakekwaho gukopera rigaragaje abandi banyeshuri 563 bagize uruhare mu buriganya, bituma umubare w’abanyeshuri byemejwe ko bakopeye ugera kuri 1,630.

Muri abo banyeshuri 1,097 bari babanje gukorwaho iperereza, 30 bagaragayeho kuba bararenganyijwe, basubizwa amanota yabo. Abandi basanze barakoze uburiganya bambuwe amanota n’impamyabumenyi zabo.

MINEDUC yatangaje ko abanyeshuri byagaragaye ko bakopeye bahawe amahirwe yo gukomeza amashuri, bashobora gusubira mu mwaka wa nyuma w’amashuri yisumbuye cyangwa bakiyandikisha gukora ibizamini bya Leta nk’abakandida bigenga.

Minisiteri y’Uburezi yashimangiye ko kurwanya uburiganya mu bizamini ari ingenzi mu kurinda ireme ry’uburezi no kugira ngo impamyabumenyi zihabwa abanyeshuri zigaragaze ubumenyi n’ubushobozi bafite.

Urushijeho kumenya. Urushijeho kwegera abandi.