Umukinnyi wa filime Mukobwajana Asifiwe uzwi nka Micky na Agiraneza Pacifique wamamaye nka AG Promoter bibarutse imfura yabo y’umukobwa, mu ijoro ryo Ku wa 15 rishyira Ku wa 16 Nzeri 2026 nyuma y’amezi hafi icyenda bakoze ubukwe. AG Promoter na Micky basezeranye imbere y'amategeko Ku wa 27 ugushyingo 2025, umuhango wabereye Ku biro by'Umurenge wa Nyarugenge bakoze ubukwe ku wa 31 Mutarama 2026, nyuma y’igihe bari bamaze bakundana. AG Promoter, uzwi cyane mu gukoresha imbuga nkoranyambaga, yatangiye gukundana na Micky mu 2024. Mu ntangiriro, bombi birindaga kwerura iby’urukundo rwabo, ndetse
Umukinnyi wa filime Mukobwajana Asifiwe uzwi nka Micky na Agiraneza Pacifique wamamaye nka AG Promoter bibarutse imfura yabo y’umukobwa, mu ijoro ryo Ku wa 15 rishyira Ku wa 16 Nzeri 2026 nyuma y’amezi hafi icyenda bakoze ubukwe. AG Promoter na Micky basezeranye imbere y'amategeko Ku wa 27 ugushyingo 2025, umuhango wabereye Ku biro by'Umurenge wa Nyarugenge bakoze ubukwe ku wa 31 Mutarama 2026, nyuma y’igihe bari bamaze bakundana. AG Promoter, uzwi cyane mu gukoresha imbuga nkoranyambaga, yatangiye gukundana na Micky mu 2024. Mu ntangiriro, bombi birindaga kwerura iby’urukundo rwabo, ndetse hari igihe babwiraga itangazamakuru ko ari abavandimwe. Uko igihe cyagiye gihita, urukundo rwabo rwarushijeho kujya ahagaragara, runakomeza kuvugwa cyane ku mbuga nkoranyambaga, kugeza ubwo bemeye ku mugaragaro ko bakundana, nyuma baza no kurushinga. Umwanditsi: Marie Florence NDAYISHIMIYE





Ibitekerezo (1)
Ni byiza kubona inkuru nk’izi mu Kinyarwanda.