Mu gihe Isi yose ihanze amaso Igikombe cy’Isi cya 2026 kigiye kubera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada na Mexico, mu murwa mukuru wa Mexico, Mexico City umwuka ukomeje kuba mubi nyuma y’imirwano ikomeye yahuje polisi n’abarimu bigaragambyaga. Ku wa Mbere tariki ya 1 Kamena, polisi ya Mexico City yakoresheje ibyuka biryana mu maso (tear gas) kugira ngo itatanye amagana y’abarimu bageragezaga kwinjira ku ngufu mu kigo nyaburanga cya Zócalo. Ibi bibaye mu gihe habura iminsi icumi  gusa ngo umupira wa mbere w’Igikombe cy’Isi uterewe muri iki gihugu. Aba barimu bibumbiye mu ihuriro rikome

Mu gihe Isi yose ihanze amaso Igikombe cy’Isi cya 2026 kigiye kubera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada na Mexico, mu murwa mukuru wa Mexico, Mexico City umwuka ukomeje kuba mubi nyuma y’imirwano ikomeye yahuje polisi n’abarimu bigaragambyaga. Ku wa Mbere tariki ya 1 Kamena, polisi ya Mexico City yakoresheje ibyuka biryana mu maso (tear gas) kugira ngo itatanye amagana y’abarimu bageragezaga kwinjira ku ngufu mu kigo nyaburanga cya Zócalo. Ibi bibaye mu gihe habura iminsi icumi  gusa ngo umupira wa mbere w’Igikombe cy’Isi uterewe muri iki gihugu. Aba barimu bibumbiye mu ihuriro rikomeye rya CNTE, bafite ibyifuzo bikubiye mu ngingo ebyiri z’ingenzi: kongererwa imishahara itajyanye n'ikiguzi cy'ubuzima, no kuvugurura amategeko y’izabukuru (pansiyo). Filiberto Frausto, umwe mu bayobozi b’iri huriro, yavuze ko batazatezuka ku ntego zabo kabone naho haba hitegurwa ibirori by’Isi yose. Yagize ati: “Impamvu turwanira iruta kure imyidagaduro cyangwa ibirori by’umupira w’amaguru. Niba ibibazo byacu bitakemuwe, ibikorwa by’Igikombe cy’Isi bishobora guhagarara.” Iri huriro ry’abarimu ryateye ubwoba ubutegetsi rivuga ko rishobora guhamagarira abarimu babarirwa muri za miliyoni gutura muri Mexico City mu gihe cy’igikombe kisi ubu kiri kubura iminsi icyenda(9) gusa. Pedro Hernández Morales, umunyamabanga mukuru wa CNTE muri uyu mujyi, yatanze gasopo ikomeye agira ati: “Niba leta itubahirije ibyo dusaba mbere y’umukino ufungura ku wa 11 Kamena, umupira ntushobora gukinwa." Ubu bushyamirane si ubwa nonaha, kuko no mu cyumweru gishize polisi yari yakozanyijeho n’abarimu baturutse mu ntara ya Oaxaca baje gushyira ingando z’imyigaragambyo mu murwa mukuru. Minisiteri y’Uburezi n’iy’Umutekano zashinje abarimu gushaka guteza umutekano muke mu buryo bw’akavuyo. Leta ivuga ko yari yaburiye aba barimu kutajya mu gace ka Zócalo kuko hari kubakwa ibikorwa remezo bikenewe mu Gikombe cy’Isi, bityo ko kuhakorera imyigaragambyo byateza akaga ku mutekano w’abantu. Mexico yiteguye kwakira umukino ufungura Igikombe cy’Isi cya FIFA 2026, ibirori biba bihanzwe amaso n'Isi yose. Iki gihugu ubu kiri mu mazi magira kuko kigomba guhitamo hagati yo gukoresha ingufu mu guhosha iyi myigaragambyo bikaba byakongera umurego w’imvururu cyangwa kwemera ibyifuzo by’abarimu mu gihe gito gisigaye.

Urushijeho kumenya. Urushijeho kwegera abandi.