Umwami wa Maroc, Mohammed VI, yashyizeho Fatima Ezzahra El Mansouri nk’Umuyobozi wa Guverinoma, umwanya uzwi nka Minisitiri w’Intebe. Ni ubwa mbere mu mateka ya Maroc umugore ahawe inshingano zo kuyobora Guverinoma. El Mansouri w’imyaka 50, ni umunyamategeko wabaye Minisitiri ushinzwe igenamigambi ry’ubutaka, iterambere ry’imijyi n’imiturire. Yanabaye Umuyobozi w’Umujyi wa Marrakech kandi akora muri Parti Authenticité et Modernité (PAM). Iri shyirwaho ryabaye nyuma y’amatora y’abadepite yabaye ku wa 23 Nzeri 2026. Ishyaka PAM riyobowe na El Mansouri ni ryo ryabonye imyanya myinshi mu Nteko,
Umwami wa Maroc, Mohammed VI, yashyizeho Fatima Ezzahra El Mansouri nk’Umuyobozi wa Guverinoma, umwanya uzwi nka Minisitiri w’Intebe. Ni ubwa mbere mu mateka ya Maroc umugore ahawe inshingano zo kuyobora Guverinoma. El Mansouri w’imyaka 50, ni umunyamategeko wabaye Minisitiri ushinzwe igenamigambi ry’ubutaka, iterambere ry’imijyi n’imiturire. Yanabaye Umuyobozi w’Umujyi wa Marrakech kandi akora muri Parti Authenticité et Modernité (PAM). Iri shyirwaho ryabaye nyuma y’amatora y’abadepite yabaye ku wa 23 Nzeri 2026. Ishyaka PAM riyobowe na El Mansouri ni ryo ryabonye imyanya myinshi mu Nteko, aho ryatsindiye imyanya 97 kuri 395. RNI yabonye 66, naho Istiqlal ibona 65. Nubwo PAM ari ryo ryabonye imyanya myinshi, ntiryabonye ubwiganze busesuye mu Nteko. Ni yo mpamvu El Mansouri yasabwe gushaka andi mashyaka bagafatanya kugira ngo hashyirweho Guverinoma nshya. Guverinoma nshya izaba ifite inshingano zo gukemura ibibazo birimo akazi ku rubyiruko, kuzamura imibereho y’abaturage no guhangana n’izamuka ry’ibiciro. Izanasabwa gukomeza gutegura Maroc mu bikorwa bijyanye no kwakira Igikombe cy’Isi cya FIFA 2030, Maroc ikazafatanya na Espagne na Portugal mu kwakira iki gikombe. El Mansouri abaye umugore wa kabiri mu bihugu by’Abarabu uyoboye Guverinoma, nyuma ya Najla Bouden wa Tuniziya wabaye Minisitiri w’Intebe kuva mu 2021 kugeza mu 2023. Kuri ubu, inshingano ze za mbere ni gushyiraho Guverinoma nshya no gushaka amashyaka azafatanya na PAM mu kuyobora igihugu. Uwanditse: Rahab Iradukunda.





Ibitekerezo (1)
Iyi nkuru ni ingenzi cyane, muzakomeze mudukurikiranire.