Lionel Messi ni umwe mu bakinnyi banditse amateka akomeye mu mupira w’amaguru ku Isi. Urugendo rwe mu Gikombe cy’Isi rwatangiye nk’umukinnyi ukiri muto ushaka kugera ku nzozi ze, ariko rusozwa n’umurage ushobora kuzamara imyaka myinshi utagereranywa. Nyuma yo kwitabira ibikombe by’Isi bitandatu, Messi yageze ku nzozi yari amaze imyaka myinshi aharanira ubwo yafashaga Argentina kwegukana Igikombe cy’Isi cya 2022 muri Qatar, igikombe cyahise kimushyira mu mateka y’abakinnyi bakomeye kurusha abandi. Mu mateka y’iri rushanwa, Messi afite agahigo k’imikino myinshi yakinnye mu Gikombe cy’Isi aho y
Lionel Messi ni umwe mu bakinnyi banditse amateka akomeye mu mupira w’amaguru ku Isi. Urugendo rwe mu Gikombe cy’Isi rwatangiye nk’umukinnyi ukiri muto ushaka kugera ku nzozi ze, ariko rusozwa n’umurage ushobora kuzamara imyaka myinshi utagereranywa. Nyuma yo kwitabira ibikombe by’Isi bitandatu, Messi yageze ku nzozi yari amaze imyaka myinshi aharanira ubwo yafashaga Argentina kwegukana Igikombe cy’Isi cya 2022 muri Qatar, igikombe cyahise kimushyira mu mateka y’abakinnyi bakomeye kurusha abandi. Mu mateka y’iri rushanwa, Messi afite agahigo k’imikino myinshi yakinnye mu Gikombe cy’Isi aho yageze ku mikino 34, akaba ari we wagaragaye mu kibuga inshuro nyinshi kurusha undi mukinnyi wese. Ni na we ufite intsinzi nyinshi mu mateka y’iri rushanwa, aho yatsinze imikino 23. Ku bijyanye no gutsinda ibitego, Messi yageze ku bitego 21 mu mikino y’igikombe cy’Isi, bituma aba umwe mu batsinze byinshi mu mateka y’iri rushanwa. Yongeyeho agahigo ko kuba yaratsinze mu mikino 9 ikurikiranye y’Igikombe cy’Isi. Mu 2022, Messi yakoze amateka adasanzwe ubwo yabaye umukinnyi wa mbere watsinze kandi agatanga umupira wavuyemo igitego mu byiciro byose byo gukuranwamo ndetse no ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi kimwe. Nk’umuyobozi wa Argentina, Messi yananditse amateka yo gukina imikino 27 y’Igikombe cy’Isi ari kapiteni, umubare utaragerwa n’undi mukinnyi. Yagize kandi uruhare rukomeye mu gufasha ikipe ye binyuze mu gutanga imipira yavuyemo ibitego, aho afite assists 10 mu mikino yo gukuranwamo. Usibye ibyo, Messi ni we munya-Argentina watsinze ibitego byinshi mu mateka y’Igikombe cy’Isi, ndetse afite n’agahigo ko gutsinda ibitego 7 avuye hanze y’urubuga rw’amahina





Ibitekerezo
Nta bitekerezo biraboneka. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.