Hari abibuka ko kera ibihe by’imvura byagiraga igihe kizwi, ariko muri iki gihe imvura ishobora gutinda, ikagwa mu gihe kitari gitegerejwe cyangwa ikaza ari nyinshi cyane mu gihe gito. Ese ni iki kiri kubitera? Imvura ni kimwe mu bintu by’ingenzi bituma ubuzima ku Isi bushoboka. Abahinzi bayitegereza kugira ngo babone amazi ahagije yo kuhira imyaka, mu gihe imijyi na yo iyikeneye mu bikorwa bitandukanye. Abahanga bavuga ko imwe mu mpamvu ikomeye ari imihindagurikire y’ikirere. Ubushyuhe bw’Isi bugenda bwiyongera, bigahindura uburyo amazi ava ku butaka n’inyanja ajya mu kirere ndetse n’uburyo
Hari abibuka ko kera ibihe by’imvura byagiraga igihe kizwi, ariko muri iki gihe imvura ishobora gutinda, ikagwa mu gihe kitari gitegerejwe cyangwa ikaza ari nyinshi cyane mu gihe gito. Ese ni iki kiri kubitera? Imvura ni kimwe mu bintu by’ingenzi bituma ubuzima ku Isi bushoboka. Abahinzi bayitegereza kugira ngo babone amazi ahagije yo kuhira imyaka, mu gihe imijyi na yo iyikeneye mu bikorwa bitandukanye. Abahanga bavuga ko imwe mu mpamvu ikomeye ari imihindagurikire y’ikirere. Ubushyuhe bw’Isi bugenda bwiyongera, bigahindura uburyo amazi ava ku butaka n’inyanja ajya mu kirere ndetse n’uburyo ibicu bikora. Ibi bishobora gutuma ahantu runaka imvura iba nke cyangwa igatinda, ahandi ikaza ari nyinshi mu gihe gito. Gutema amashyamba na byo bishobora kugira uruhare mu ihinduka ry’imiterere y’ikirere. Amashyamba agira uruhare mu kuzengurutsa amazi hagati y’ubutaka n’ikirere. Iyo amashyamba agabanutse, urwo ruhererekane rw’amazi rushobora kugira impinduka. Ikindi ni uko ibintu nk’El Niño na La Niña bishobora kugira uruhare mu guhindura imiterere y’imvura mu bice bitandukanye by’Isi. Ni yo mpamvu igihe kimwe hashobora kubaho imvura nyinshi, ikindi hakabaho amapfa. Nubwo abantu bashobora kuvuga ko “imvura yagabanutse” ugereranyije n’iyo bibuka yo hambere, ikibazo si ubwinshi gusa. Igihe imvura igwiramo, uko igwa n’igihe imara nabyo ni ingenzi. Imvura nyinshi ishobora kugwa mu masaha make, igateza imyuzure, mu gihe nyuma hakaza igihe kirekire nta mvura. Ibi bituma imihindagurikire y’imvura iba ikibazo gikomeye cyane cyane ku buhinzi, kuko igihe imvura itinze cyangwa ikagwa nabi, bishobora kugira ingaruka ku musaruro. Mu gihe ikirere gikomeje guhinduka, ikibazo si ukumenya gusa niba imvura izagwa, ahubwo ni ukumenya igihe izagwa, uko izagwa n’ubwinshi bwayo. UMWANDITSI: MUNYERAGWE Josue





Ibitekerezo
Nta bitekerezo biraboneka. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.