Muri Koreya y’Epfo, abantu 124 nibo bamaze kumenyekana ko bapfuye ubwo indege yari itwaye abantu 181 yakoraga impanuka. Iyi mpanuka yabaye kuri icyi Cyumweru tariki ya 29 Ukuboza 2024, ubwo indege ya Jeju Airlines, yari igeze ku kubutaka ku kibuga cy'indege cya Muan iturutse i Bangkok muri Thailand ita umuhanda wayo igonga igikuta, iraturika. Urwego rushinzwe kuzimya umuriro muri Koreya y'Epfo rwatangaje ko rutaramenya icyateye impanuka, ko ariko hakekwa kuba indege yagonganye n'inyoni cyangwa kuba ikirere kitari cyiza. Mu bantu 181 bari mu ndege, hamaze kuboneka imibiri 124, barimo abagabo
Muri Koreya y’Epfo, abantu 124 nibo bamaze kumenyekana ko bapfuye ubwo indege yari itwaye abantu 181 yakoraga impanuka. Iyi mpanuka yabaye kuri icyi Cyumweru tariki ya 29 Ukuboza 2024, ubwo indege ya Jeju Airlines, yari igeze ku kubutaka ku kibuga cy'indege cya Muan iturutse i Bangkok muri Thailand ita umuhanda wayo igonga igikuta, iraturika. Urwego rushinzwe kuzimya umuriro muri Koreya y'Epfo rwatangaje ko rutaramenya icyateye impanuka, ko ariko hakekwa kuba indege yagonganye n'inyoni cyangwa kuba ikirere kitari cyiza. Mu bantu 181 bari mu ndege, hamaze kuboneka imibiri 124, barimo abagabo 54, abagore 57 mu gihe indi 13 bitaramenyekana igitsina cyayo. Itsinda ry'abatabazi 1562 boherejwe mu bikorwa by'ubutabazi. Perezida w'agateganyo wa Koreya y’Epfo, Choi Sang-mok, yihanganishije ababuriye ababo muri iyo mpanuka. Ati "Nihanganishije ababuriye ubuzima mu mpanuka. Ndakora icyo nshoboye cyose abakomeretse bavurwe vuba." Ingendo zose z'indege zijya cg ziva kuri Muan Airport zahise zihagarikwa.





Ibitekerezo
Nta bitekerezo biraboneka. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.