Irushanwa rya Kirehe Open Volleyball Tournament 2026 rizabera muri Kirehe Gymnasium kuva ku wa 2 kugeza ku wa 4 Ukwakira 2026, nyuma y’imyaka itatu ridakinwa . Iri rushanwa rizitabirwa n’amakipe atandatu y’abagabo arimo Kirehe VC, APR VC, REG VC, Police VC, Gisagara VC na EAUR VC. Azakinira mu matsinda abiri, aho Kirehe, Gisagara na APR bari muri Pool A, mu gihe REG, Police na EAUR bari muri Pool B. Perezida wa Kirehe VC, Sebikwekwe Cyprien, yavuze ko ikipe ye itazitabira gusa, ahubwo ko yiteguye guhatana. Ati: “Ubu turi kubaka ikipe izaza guhatana. Twagarutse dufite ikipe nziza, abakinnyi

Irushanwa rya Kirehe Open Volleyball Tournament 2026 rizabera muri Kirehe Gymnasium kuva ku wa 2 kugeza ku wa 4 Ukwakira 2026, nyuma y’imyaka itatu ridakinwa. Iri rushanwa rizitabirwa n’amakipe atandatu y’abagabo arimo Kirehe VC, APR VC, REG VC, Police VC, Gisagara VC na EAUR VC. Azakinira mu matsinda abiri, aho Kirehe, Gisagara na APR bari muri Pool A, mu gihe REG, Police na EAUR bari muri Pool B. Perezida wa Kirehe VC, Sebikwekwe Cyprien, yavuze ko ikipe ye itazitabira gusa, ahubwo ko yiteguye guhatana. Ati: “Ubu turi kubaka ikipe izaza guhatana. Twagarutse dufite ikipe nziza, abakinnyi bacu turi kubategura neza.” Irushanwa rizaba ku nshuro ya kane, ryahoze ryitwa Gisaka Open Volleyball Tournament. Imikino ya ½ kirangiza izaba ku wa Gatandatu, naho imikino ya nyuma n’uwo guhatanira umwanya wa gatatu ibe ku Cyumweru. Kirehe Open izaba kandi imyiteguro y’amakipe mbere ya shampiyona ya 2026/27 itangira ku wa 16 Ukwakira.

Urushijeho kumenya. Urushijeho kwegera abandi.