Guhera ku itariki ya 04 Ukuboza 2024, mu Mujyi wa Kigali hazatangizwa igerageza ry’uburyo bushya bwo kwishyura mu modoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange hakurikijwe urugendo umugenzi yakoze, aho kwishyura amafaranga ahwanye n’urugendo (ligne) rwose. Ni ibikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze n'Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura imikorere y’inzego zimwe z’imirimo ifitiye igihugu akamaro (RURA), ku wa Mbere tariki 2 Ukuboza 2024 rivuga ko igeragezwa rizahera ku muhanda wa Nyabugogo-Kabuga ndetse n’uwa Downtown-Kabuga, mbere y’uko bitangira gukurikizwa mu Mujyi wa Kigali muri rusange. RUR
Guhera ku itariki ya 04 Ukuboza 2024, mu Mujyi wa Kigali hazatangizwa igerageza ry’uburyo bushya bwo kwishyura mu modoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange hakurikijwe urugendo umugenzi yakoze, aho kwishyura amafaranga ahwanye n’urugendo (ligne) rwose.
Ni ibikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze n'Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura imikorere y’inzego zimwe z’imirimo ifitiye igihugu akamaro (RURA), ku wa Mbere tariki 2 Ukuboza 2024 rivuga ko igeragezwa rizahera ku muhanda wa Nyabugogo-Kabuga ndetse n’uwa Downtown-Kabuga, mbere y’uko bitangira gukurikizwa mu Mujyi wa Kigali muri rusange.
RURA yatangaje ko umugenzi azajya akoza ikarita y’urugendo ku mashini ya ’tap and Go’ nk’uko bisanzwe akinjira muri Bus (tap in), ariko nagera aho asohokera yongere akozeho ikarita (Tap out), kugira ngo asoze urugendo bityo yirinde kwishyuzwa amafaranga y’urugendo rwose.
Iri tangazo ryerekanye uko amafaranga y’urugendo azajya abarwa, aho umugenzi azajya yishyura amafaranga 182 ku kilometero cya mbere n’icya kabiri, mu gihe ikilometero cya gatatu azajya aba 205, ku cya kane abe 219, ku cya gatanu azajya aba 251, gukomeza kugeza ku bilometero 25 aho umugenzi azajya yishyura amafaranga 855.
RURA yatanze zimwe mu ngero z’uko abagenzi bazajya bishyura, hakurikijwe ingendo zisanzwe zo Mujyi wa Kigali, aho urugendo Downtown - Remera (10km), igiciro kizaba 388 Frw kivuye kuri 307 Frw; Downtown - Rwandex (6km) igiciro kizaba 274 Frw kivuye kuri 307 Frw; Downtown - Kanogo (3km) igiciro kizaba 205 Frw kivuye kuri 307 Frw.
Ni mu gihe, urugendo rwa Sonatube - Prince House (2km), igiciro kizaba 182 Frw kivuye kuri 307 Frw; Nyabugogo - kuri 12 (14km) igiciro kizaba 543 Frw kivuye kuri 741 Frw; Remera - Kuri 12 (3 km) igiciro kizaba 205 Frw kivuye kuri 420 Frw; Nyabugogo - Kabuga (25km) igiciro kizaba 855Frw kivuye kuri 741Frw.





Ibitekerezo
Nta bitekerezo biraboneka. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.