Urukiko Rukuru rwo mu mujyi wa Mombasa muri Kenya rwakatiye Paul Mackenzie, wari umuyobozi w’itorero rya Good News International Church, igifungo cy’imyaka 200 nyuma yo kumuhamya uruhare mu rupfu rw’abantu 191, barimo abana 190 n’umuntu mukuru umwe.

Iki gihano cyatanzwe ku wa 6 Ugushyingo 2026 n’umucamanza Diana Kavedza, nyuma y’urubanza rwari rumaze igihe. Mackenzie yahamijwe ibyaha 191 by’ubwicanyi, byakorewe mu gace ka Shakahola, mu ntara ya Kilifi.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko Mackenzie yakoreshaga inyigisho z’idini kugira ngo ashishikarize abayoboke be kwiyiriza ubusa bikabije, ababwira ko ari bwo bazahura na Yezu mbere y’uko isi irangira. Urukiko rwagaragaje ko abantu batubahirizaga amabwiriza ye bahatirwaga kuyakurikiza.

Ibyo byabereye mu ishyamba rya Shakahola, aho Mackenzie yari yarimuriye abayoboke be. Iyi dosiye yamenyekanye cyane muri Mata 2023, ubwo inzego z'umutekano zatangiraga kuvumbura imibiri y'abantu muri ako gace.

Nk’uko ikinyamakuru Reuters kibitangaza, imibiri 448 ni yo yari imaze kuboneka muri iryo shyamba. Mu bantu bapfuye, 183 bazize inzara, mu gihe abandi umunani bagaragajwe nk’abishwe mu bundi buryo.

Urukiko kandi rwakatiye abandi bantu 28 bari bareganwa na Mackenzie, ibihano byabo bikaba biri hagati y’imyaka 10 na 160 y’igifungo.

Mackenzie yari yarahakanye ibyaha yashinjwaga, avuga ko atigeze ahatira abayoboke be kwiyiriza ubusa. Icyakora, urukiko rwanze ibisobanuro bye rushingiye ku bimenyetso byatanzwe mu rubanza.

Abunganira Mackenzie mu mategeko batangaje ko batishimiye igihano cyatanzwe kandi ko bateganya kujurira.

Iyi dosiye yakomeje guteza impaka muri Kenya ku buryo ibikorwa by’amadini bigomba kugenzurwa kugira ngo hirindwe ko inyigisho zikoreshwa mu guhungabanya ubuzima n'uburenganzira bw'abaturage.

Urushijeho kumenya. Urushijeho kwegera abandi.