Ubushakashatsi bushya bwagaragaje itandukaniro rikomeye mu mishahara y'abarimu bigisha mu mashuri yo mu nkambi z'impunzi muri Kenya n'abigisha mu mashuri asanzwe ya Leta.

Raporo yakozwe n'ikigo cy'ubushakashatsi cya African Population and Health Research Centre (APHRC) igaragaza ko abarimu bagera kuri 87% bigisha mu mashuri yo mu nkambi z'impunzi bahembwa amafaranga ari munsi ya shilingi 9,000 za Kenya ku kwezi.

Ibi bitandukanye n'abarimu bahembwa na Leta binyuze mu rwego rwa Teachers Service Commission (TSC), aho abenshi bahembwa impuzandengo ya shilingi 30,000 ku kwezi.

Ubushakashatsi bwakorewe mu nkambi z'impunzi no mu bice biyegereye byo mu ntara za Garissa na Turkana.

Ikindi cyagaragaye ni uko abarimu b'abagore ari munsi ya 10% by'abarimu bose bigisha mu mashuri yo muri izo nkambi. Ibi bituma abana b'abakobwa babura abagore benshi bashobora kubabera urugero mu burezi.

Raporo kandi igaragaza ko 92% by'abarimu bo muri ayo mashuri bakora ku masezerano y'umwaka umwe gusa, mu gihe abarimu ba Leta benshi bafite akazi gahoraho n'izindi nyungu zijyana na ko.

Ikibazo cy'uburemere bw'akazi na cyo kirakomeye kuko umwarimu umwe ashobora kwigisha abanyeshuri bagera kuri 90 mu ishuri rimwe, mu gihe hari n'abigisha abarenga 100.

Nubwo bahura n'ibi bibazo, ubushakashatsi bugaragaza ko abarimu bafite ubushake bwo kwigisha buri ku kigero cya 90%.

Abashinzwe uburezi muri Kenya basabwe gufatanya n'imiryango itegamiye kuri Leta kugira ngo abarimu bigisha impunzi bahabwe amahirwe angana n'ay'abandi, barimo kubona imishahara iboneye no kubona uburenganzira bwo gukorera mu mashuri yemewe.

Iyi raporo yongeye kugaragaza ikibazo cy'ubusumbane mu burezi, aho abana b'impunzi bashobora kubura amahirwe ahagije yo kwiga kubera imiterere y'amashuri bigamo n'ibibazo abarimu babo bahura na byo.

Urushijeho kumenya. Urushijeho kwegera abandi.