Amahirwe y’uko impirimbanyi izwiho kutavuga rumwe n’ubutegetsi, Kemi Seba, yagejejwe imbere y’urukiko muri Benin yarushijeho kwiyongera nyuma y’uko urukiko rwo muri Afurika y’Epfo rwanze ubusabe bwe bwo kudakurikiranwa kubera ubudahangarwa bwa dipolomasi. Binyuze mu banyamategeko be, Seba yari yabwiye urukiko ko igihe yatabwaga muri yombi muri Mata azira kurenza igihe yari yemerewe kuguma muri Afurika y’Epfo, yari ahagarariye Guverinoma ya Niger. Icyakora, urukiko rwanzuye ko nta bimenyetso bihari bigaragaza ko uyu munyapolitiki yari yarahawe uburenganzira bwo guhagararira igihugu nka dipolo
Amahirwe y’uko impirimbanyi izwiho kutavuga rumwe n’ubutegetsi, Kemi Seba, yagejejwe imbere y’urukiko muri Benin yarushijeho kwiyongera nyuma y’uko urukiko rwo muri Afurika y’Epfo rwanze ubusabe bwe bwo kudakurikiranwa kubera ubudahangarwa bwa dipolomasi. Binyuze mu banyamategeko be, Seba yari yabwiye urukiko ko igihe yatabwaga muri yombi muri Mata azira kurenza igihe yari yemerewe kuguma muri Afurika y’Epfo, yari ahagarariye Guverinoma ya Niger. Icyakora, urukiko rwanzuye ko nta bimenyetso bihari bigaragaza ko uyu munyapolitiki yari yarahawe uburenganzira bwo guhagararira igihugu nka dipolomate muri Afurika y’Epfo. Iki cyemezo cyakuyeho imwe mu ngingo z’ingenzi abanyamategeko ba Seba bari bashingiyeho mu kugerageza kumurinda gukurikiranwa n’amategeko ndetse no koherezwa muri Benin. Kemi Seba arashakishwa na Benin kubera gukekwaho kugira uruhare mu mugambi wo guhirika ubutegetsi utaragezweho. Ku wa 12 Ukuboza,2025 Benin yasohoye impapuro mpuzamahanga zo kumuta muri yombi nyuma y’uko ashyigikiye umugambi wo guhirika ubutegetsi waburijwemo. Muri uwo mugambi, abasirikare bigometse ku butegetsi bari batangaje kuri televiziyo ko bahiritse Perezida Patrice Talon. Mu kwezi gushize, Seba yafatiwe muri Afurika y’Epfo ari kumwe n’umuhungu we utarageza ku myaka y’ubukure ndetse n’umugabo ukomoka muri Afurika y’Epfo. Batawe muri yombi bazira kurenga ku mategeko agenga abinjira n’abasohoka, nyuma y’uko Seba arengeje igihe cy’amezi atatu yari yemerewe kumara muri icyo gihugu akoresheje uruhushya rw’abashyitsi. Icyemezo cy’urukiko cyo kwanga ubudahangarwa bwa dipolomasi kuri Seba gishobora gutuma inzira yo kumwohereza muri Benin ikomeza, aho ashobora kugezwa imbere y’ubutabera kugira ngo aburane ku byaha akekwaho.





Ibitekerezo
Nta bitekerezo biraboneka. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.