Joy-Lance Mickels, rutahizamu w’Amavubi, yakoze agahigo gashya mu mateka y’umupira w’amaguru nyarwanda, nyuma yo gutsindira Sabah FK yo muri Azerbaijan igitego mu mukino yatsinzemo Slavia Prague ibitego 2-0 muri UEFA Champions League. Muri uyu mukino wabaye ku wa Kabiri, tariki ya 13 Ukwakira 2026, Kaheem Parris yafunguye amazamu ku munota wa 49, mbere y’uko Mickels atsinda igitego cya kabiri ku munota wa 88, agashimangira intsinzi ya Sabah FK. Iki gitego cyatumye Mickels avugwa mu mateka y’u Rwanda muri iri rushanwa rikomeye ku mugabane w’u Burayi, aho bivugwa ko ari we Munyarwanda wa mbere u
Joy-Lance Mickels, rutahizamu w’Amavubi, yakoze agahigo gashya mu mateka y’umupira w’amaguru nyarwanda, nyuma yo gutsindira Sabah FK yo muri Azerbaijan igitego mu mukino yatsinzemo Slavia Prague ibitego 2-0 muri UEFA Champions League. Muri uyu mukino wabaye ku wa Kabiri, tariki ya 13 Ukwakira 2026, Kaheem Parris yafunguye amazamu ku munota wa 49, mbere y’uko Mickels atsinda igitego cya kabiri ku munota wa 88, agashimangira intsinzi ya Sabah FK. Iki gitego cyatumye Mickels avugwa mu mateka y’u Rwanda muri iri rushanwa rikomeye ku mugabane w’u Burayi, aho bivugwa ko ari we Munyarwanda wa mbere utsinze igitego mu cyiciro cya shampiyona cya UEFA Champions League. Nyuma y’umukino, Mickels yashimiye bagenzi be bakinana, avuga ko kuba umukinnyi witwaye neza kurusha abandi ari ibintu byihariye kandi yari yararoseho. Yagize ati: “Ndashimira bagenzi banjye dukinana. Kuba umukinnyi w’umukino ni ibintu byihariye cyane, kandi sinshobora kwemera ko bibaye impamo. Ni ikintu narotaga, none ubu ndakigezeho.”





Ibitekerezo
Nta bitekerezo biraboneka. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.