Israel yashyizeho Ambasaderi wa mbere muri Somaliland, mu rwego rwo gushimangira umubano w’ibihugu byombi, nyuma y’uko iki gihugu cyemeye ubwigenge bw’ako gace mu Ukuboza 2025. Iyi ntambwe yateje impaka, cyane cyane muri Somalia ikomeje kwamagana icyo cyemezo.
Ambasaderi wa Israel muri Somaliland, Michael Lotem, yashyikirije Perezida wa Somaliland, Abdirahman Mohamed Abdullahi uzwi nka Cirro, impapuro zimwemerera guhagararira igihugu cye mu birori byabereye i Hargeisa mu cyumweru gishize.
Nk’uko Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Israel yabitangaje ku wa 1 Ugushyingo 2026, muri uwo muhango hanashyizwe ibuye ry’ifatizo ry’inyubako izaberamo Ambasade ya Israel.
Iyi ntambwe ishyira mu bikorwa amasezerano yo ku wa 26 Ukuboza 2025, ubwo Israel yabaye igihugu cya mbere mu bigize Umuryango w’Abibumbye cyemeye Somaliland nk’igihugu cyigenga.
Somaliland yatangaje ko yitandukanyije na Somalia mu 1991, ariko kugeza ubu Somalia ikomeje kuyifata nk’igice cy’ubutaka bwayo.
Perezida Cirro yavuze ko ari umunsi w’amateka, ashimangira ko umubano na Israel ufite akamaro gakomeye bitewe n’aho Somaliland iherereye hafi y’Inyanja Itukura n’Ikigobe cya Aden.
Ku rundi ruhande, Perezida wa Somalia, Hassan Sheikh Mohamud, yakemanze impamvu Israel yegereye Somaliland, avuga ko ishaka kugera ku Nyanja Itukura no kuhagira ibirindiro bya gisirikare. Icyakora, Perezida Cirro yavuze ko nta biganiro byigeze biba kuri icyo kibazo.
Umubano w’ibihugu byombi urimo gukurikirwa mu gihe umutekano mu karere ukomeje kuzamba, cyane cyane kubera imirwano muri Yemen hafi y’umuhora wa Bab al-Mandeb, unyuramo amato menshi y’ubucuruzi mpuzamahanga.
Somalia, Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Umuryango w’Abarabu na Organisation of Islamic Cooperation byamaganye icyemezo cya Israel cyo kwemera Somaliland.





Ibitekerezo
Nta bitekerezo biraboneka. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.