Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, yasubije abanenga ubuyobozi bwe n'imitegurire y'Igikombe cy'Isi cya 2026, ababwira ko aho gukwirakwiza urwango n'ibihuha bakwiye "gutekereza (meditate), gusenga cyangwa kureba umukino w'umupira w'amaguru." Mu butumwa burebure yashyize ku rubuga rwa Instagram bugizwe n'impapuro 15, ndetse bunasangizwa kuri konti ya FIFA ikurikirwa n'abarenga miliyoni umunani, Infantino yavuze ko hari abantu bahora banenga FIFA aho kwishimira ibyiza umupira w'amaguru ugeza ku batuye isi. Yagize ati: "Mu gihe mwari muhugiye mu gutera imbuto z'urwango, twe twari turi gutegura
Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, yasubije abanenga ubuyobozi bwe n'imitegurire y'Igikombe cy'Isi cya 2026, ababwira ko aho gukwirakwiza urwango n'ibihuha bakwiye "gutekereza (meditate), gusenga cyangwa kureba umukino w'umupira w'amaguru." Mu butumwa burebure yashyize ku rubuga rwa Instagram bugizwe n'impapuro 15, ndetse bunasangizwa kuri konti ya FIFA ikurikirwa n'abarenga miliyoni umunani, Infantino yavuze ko hari abantu bahora banenga FIFA aho kwishimira ibyiza umupira w'amaguru ugeza ku batuye isi. Yagize ati:
"Mu gihe mwari muhugiye mu gutera imbuto z'urwango, twe twari turi gutegura igikorwa gikomeye kurusha ibindi ku Isi."
Infantino yavuze ko Igikombe cy'Isi cya 2026 cyagaragaje ubumwe bw'abatuye isi, ashimangira ko amarushanwa yaranzwe n'umutekano usesuye ndetse n'ibyishimo. Yagize ati:
"Habayeho umutekano ku kigero cya 100%, nta mvururu zabaye, habaye ibyishimo, amarangamutima, ubumwe n'ubusabane."
Yavuze ku mpaka z'u Iran
Perezida wa FIFA yanavuze ko uruhare rwa Iran muri aya marushanwa rwabaye intsinzi, nubwo icyo gihugu gifitanye amakimbirane na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kimwe mu bihugu byakiriye Igikombe cy'Isi. Yavuze ko FIFA yakoze ibishoboka byose kugira ngo ihuze ibihugu byombi, kandi ko ikipe ya Iran yinjiye muri Amerika nta kibazo cy'umutekano cyangwa amakimbirane. Icyakora, ayo magambo atandukanye n'ay'umutoza wa Iran, Amir Ghalenoei, wavuze ko ikipe ye ari yo yahohotewe kurusha izindi muri iri rushanwa. Iran yahuye n'imbogamizi zirimo gutinda guhabwa visa, bamwe mu bagize abatoza bayo bangirwa kwinjira muri Amerika, ndetse ihindurirwa aho yagombaga gukorera imyitozo mbere y'amarushanwa. Si Iran gusa yahuye n'ibi bibazo, kuko abafana baturukaga muri Haiti, Sénégal na Côte d'Ivoire na bo bagizweho ingaruka n'amabwiriza ya Amerika ajyanye n'ingendo, mu gihe umusifuzi wo muri Somalia, Omar Artan, na we yangiwe kwinjira muri Amerika nubwo yari afite pasiporo ya dipolomasi ndetse na visa yemewe.
Yanenze abanenze ibyemezo by'abasifuzi
Infantino yanagarutse ku banenze uburyo FIFA yafashe icyemezo cyo gukuraho igihano cy'umukino umwe cyari cyahawe rutahizamu wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Folarin Balogun, mbere y'umukino wa 1/8, nyuma y'uko Perezida Donald Trump avuze kuri icyo kibazo. UEFA yavuze ko icyo cyemezo "cyarenze umurongo utukura", mu gihe Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru rya Norvège ryatekereje kugeza ikirego muri Komite ishinzwe imyitwarire ya FIFA. Gusa Infantino yavuze ko ibyemezo nk'ibi bisanzwe bifatwa no mu marushanwa akomeye ku Isi, anenga ibihugu bibikoresha ariko bikaza kubinenga iyo FIFA ibikoze.
"Isi ikeneye urukundo, si urwango"
Mu gusoza ubutumwa bwe, Perezida wa FIFA yasabye abanenga iri rushanwa kubanza kureba ibyishimo umupira w'amaguru wahaye abantu aho guhora bareba ibibi gusa. Yagize ati:
"Ku bari bahugiye mu kunenga kugeza ubwo batabonye ibyishimo, amarira y'ibyishimo, ibirori n'ubusabane byaranze iri rushanwa, ndababaye. Isi ikeneye urukundo, si urwango; kwihanganirana aho gucikamo ibice."
Yakomeje agira ati:
"Abakomeza kudutakariza igihe n'imbaraga batwanga, mufate akanya mutekereze, musenge cyangwa murebe umukino w'umupira mwitonze. Ni bwo muzabona amarangamutima n'ubumwe bishobora gutangwa gusa n'uyu mukino mwiza."
Infantino yavuze ko yishimira kuba yaragize uruhare, nubwo ari ruto, mu gutegura amarushanwa yatumye abantu bo hirya no hino ku Isi bahurira ku byishimo by'umupira w'amaguru.





Ibitekerezo
Nta bitekerezo biraboneka. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.