Ikoranabuhanga Ryitezweho Kuzamura Ubuhinzi bw’u Rwanda   Perezida wa Sena y’u Rwanda, Dr. Kalinda François Xavier, yatangaje ko ikoranabuhanga rikomeje kuba imwe mu nkingi z’ingenzi zafasha igihugu gukomeza guteza imbere urwego rw’ubuhinzi, rwihariye umwanya ukomeye mu kuzamura ubukungu bw’u Rwanda no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.   Yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu ubwo yatangizaga Inama Nyunguranabitekerezo yibanze ku ruhare rw’ikoranabuhanga mu guteza imbere ubuhinzi. Iyi nama yahuje Abasenateri, abayobozi mu nzego za Leta, impuguke mu by’ubuhinzi ndetse n’abahagarariye So

Ikoranabuhanga Ryitezweho Kuzamura Ubuhinzi bw’u Rwanda

  Perezida wa Sena y’u Rwanda, Dr. Kalinda François Xavier, yatangaje ko ikoranabuhanga rikomeje kuba imwe mu nkingi z’ingenzi zafasha igihugu gukomeza guteza imbere urwego rw’ubuhinzi, rwihariye umwanya ukomeye mu kuzamura ubukungu bw’u Rwanda no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.   Yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu ubwo yatangizaga Inama Nyunguranabitekerezo yibanze ku ruhare rw’ikoranabuhanga mu guteza imbere ubuhinzi. Iyi nama yahuje Abasenateri, abayobozi mu nzego za Leta, impuguke mu by’ubuhinzi ndetse n’abahagarariye Sosiyete Sivile, baganira ku buryo ikoranabuhanga ryakomeza gukoreshwa mu kongera umusaruro no guhangana n’imbogamizi zikigaragara muri uru rwego.   Dr. Kalinda yavuze ko mu myaka ishize u Rwanda rwageze ku ntambwe ishimishije mu gukoresha ikoranabuhanga mu buhinzi, harimo gukoresha amakuru atangwa n’ikoranabuhanga mu guteganya igihe cy’ihinga, gukurikirana imihindagurikire y’ikirere no gufasha abahinzi kubona amakuru ajyanye n’isoko ry’umusaruro wabo.   Yagaragaje ko nubwo hari byinshi bimaze kugerwaho, hakiri ibibazo bikomeye bikwiye gushakirwa ibisubizo birambye. Muri ibyo harimo kuba ikoranabuhanga ritaragera ku bahinzi bose, cyane cyane abo mu bice by’icyaro, ndetse hakaba n’abataragira ubumenyi buhagije bwo kurikoresha mu buryo bwatanga umusaruro.   Yagize ati, “Ikoranabuhanga rifite ubushobozi bwo guhindura ubuhinzi bukava ku rwego rw’imibereho bugahinduka ubucuruzi butanga inyungu. Ariko kugira ngo ibyo bigerweho, ni ngombwa ko abahinzi bose barigeraho kandi bagahabwa ubumenyi bwo kurikoresha neza.”   Abitabiriye iyi nama baganiriye ku buryo hashyirwaho ingamba zafasha kongera ishoramari mu ikoranabuhanga rikoreshwa mu buhinzi, kunoza uburyo amakuru agezwa ku bahinzi ndetse no guteza imbere amahugurwa agamije kongera ubushobozi bwabo mu gukoresha ibisubizo bishingiye ku ikoranabuhanga.   Impuguke zitandukanye zagaragaje ko ikoranabuhanga rishobora kugira uruhare rukomeye mu guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe, kongera umusaruro ku butaka buto ndetse no gufasha abahinzi gufata ibyemezo bishingiye ku makuru yizewe.   Iyi nama nyunguranabitekerezo yitezweho gutanga ibitekerezo n’inama bizafasha inzego zifata ibyemezo gukomeza gushyigikira ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu buhinzi. Abasesenguzi bavuga ko kongera ishoramari muri uru rwego bishobora gufasha igihugu kugera ku ntego zacyo zo guteza imbere ubuhinzi bugezweho, bwihaza mu biribwa kandi butanga umusaruro uhagije ku isoko ry’imbere mu gihugu no hanze yacyo.   Mu gihe ubuhinzi bukomeje kuba inkingi ya mwamba y’ubukungu bw’u Rwanda, abakurikiranira hafi uru rwego bemeza ko ikoranabuhanga rizakomeza kugira uruhare runini mu kuzamura umusaruro, guhanga udushya no kongera ubushobozi bw’abahinzi mu guhangana n’ibibazo byugarije uru rwego.

Urushijeho kumenya. Urushijeho kwegera abandi.