Venezuela yahuye n’ibiza bikomeye nyuma y’aho imitingito ibiri ikomeye ikurikiranye yibasiye iki gihugu, igahitana abantu nibura 32 ndetse igakomeretsa abarenga 700. Abashinzwe ubutabazi bavuga ko umubare w’abapfuye n’abakomerekeye muri iki kiza ushobora gukomeza kwiyongera kuko ibikorwa byo gushakisha ababa bakiri munsi y’inkuta zasenyutse bikomeje. Uyu mutingito wakuruye ubwoba bukomeye cyane mu murwa mukuru Caracas no mu tundi duce twinshi tw’igihugu. Inyubako z’ubucuruzi, izo guturamo ndetse n’ibikorwa remezo bitandukanye byangiritse bikomeye, mu gihe abaturage benshi bahungiye mu mihanda

Venezuela yahuye n’ibiza bikomeye nyuma y’aho imitingito ibiri ikomeye ikurikiranye yibasiye iki gihugu, igahitana abantu nibura 32 ndetse igakomeretsa abarenga 700. Abashinzwe ubutabazi bavuga ko umubare w’abapfuye n’abakomerekeye muri iki kiza ushobora gukomeza kwiyongera kuko ibikorwa byo gushakisha ababa bakiri munsi y’inkuta zasenyutse bikomeje. Uyu mutingito wakuruye ubwoba bukomeye cyane mu murwa mukuru Caracas no mu tundi duce twinshi tw’igihugu. Inyubako z’ubucuruzi, izo guturamo ndetse n’ibikorwa remezo bitandukanye byangiritse bikomeye, mu gihe abaturage benshi bahungiye mu mihanda kugira ngo birinde kugwirwa n’amazu. Ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe kugenzura ibikorwa by’imitingito (USGS) cyatangaje ko habanje kuba umutingito wa magnitide 7.2, nyuma y’amasegonda make ukurikirwa n’undi wa magnitide 7.5 wari ukomeye kurushaho. Uwo mutingito wumvikanye no mu bihugu bituranye na Venezuela. Raporo za mbere zigaragaza ko hari impungenge zikomeye ku mubare w’abazahitanwa n’iki kiza. USGS yatangaje ko hari amahirwe angana na 44% y’uko umubare w’abapfuye ushobora kurenga 10,000, ndetse hakaba n’andi angana na 30% y’uko ushobora kurenga 100,000 mu gihe byagaragara ko ibyangiritse ari byinshi kurusha ibimaze kumenyekana. Abatabazi, abasirikare n’abakorerabushake bakomeje gucukura mu matongo bashakisha abarokotse. Hagati aho, ibitaro byinshi biri kwakira umubare munini w’abakomeretse, mu gihe abaturage benshi bamaze kwimurwa mu nyubako zishobora kongera gusenyuka kubera imitingito mito ikomeje gukurikiraho. Guverinoma ya Venezuela yamaze gutangaza ibihe bidasanzwe ndetse isaba abaturage gukomeza kwitonda no gukurikiza amabwiriza y’inzego z’ubutabazi. Mu gihe ibihugu n’imiryango mpuzamahanga bitangiye gutanga ubufasha, amaso y’isi yose akomeje kwerekeza muri Venezuela, ahibasiwe n’ikiza gishobora kuba kimwe mu bikomeye igihugu cyigeze guhura na byo mu myaka ya vuba.

Urushijeho kumenya. Urushijeho kwegera abandi.