Prince Harry, Duke wa Sussex, yakoze igikorwa gitunguranye ubwo yagaragaraga ku itapi itukura mu birori bya TIME’s 100 Most Influential People in Sports byabereye i New York, nyuma y’iminsi mike ahuye na se, Umwami Charles III mu Bwongereza. Harry ufite imyaka 41, yari muri ibyo birori ku wa 16 Nyakanga 2026, aho yashimiwe uruhare rwe mu gushinga Invictus Games, amarushanwa mpuzamahanga ahuza abasirikare bakomeretse, abafite ubumuga ndetse n’abahoze mu gisirikare baturutse hirya no hino ku Isi. Mu gihe yari ku itapi itukura, Harry yagize urwenya n’abafotora bari bahari, ababwira ko ari bo bafo

Prince Harry, Duke wa Sussex, yakoze igikorwa gitunguranye ubwo yagaragaraga ku itapi itukura mu birori bya TIME’s 100 Most Influential People in Sports byabereye i New York, nyuma y’iminsi mike ahuye na se, Umwami Charles III mu Bwongereza.

Harry ufite imyaka 41, yari muri ibyo birori ku wa 16 Nyakanga 2026, aho yashimiwe uruhare rwe mu gushinga Invictus Games, amarushanwa mpuzamahanga ahuza abasirikare bakomeretse, abafite ubumuga ndetse n’abahoze mu gisirikare baturutse hirya no hino ku Isi.

Mu gihe yari ku itapi itukura, Harry yagize urwenya n’abafotora bari bahari, ababwira ko ari bo bafotora “bubaha abantu kurusha abandi” yigeze guhura na bo.

Uku kugaragara kwe kwabaye nyuma y’uko ku wa 10 Nyakanga yari yongeye guhura na se, Umwami Charles, na nyina w’umugabo, Queen Camilla, mu rugo rwa Highgrove mu Bwongereza. Muri urwo ruzinduko harimo kandi umugore we Meghan Markle ndetse n’abana babo, Prince Archie na Princess Lilibet.

Prince Harry wahoze ari umusirikare mu Ngabo z’u Bwongereza mu gihe cy’imyaka 10, yashinze Invictus Games nyuma yo kubona imbaraga siporo ifite mu gufasha abasirikare bahuye n’ibikomere mu 2013.

Amarushanwa ya mbere yabereye i Londres mu 2014, nyuma akomeza kubera mu mijyi itandukanye ku Isi harimo Orlando, Toronto, Sydney, The Hague, Düsseldorf na Vancouver-Whistler. Biteganyijwe ko azakomereza i Birmingham mu Bwongereza mu 2027.

Nubwo Harry akomeje kugaragara mu bikorwa byiza by’ubugiraneza, umubano we n’ibwami bw’u Bwongereza uracyari ikibazo gikomeje gukurikiranwa. Mu guhura kwe na King Charles, mukuru we Prince William ntiyari ahari kuko yari yitabiriye ibirori by’umukino wa polo by’ubugiraneza.

Kugaragara kwa Harry i New York byongeye kwerekana uruhare akomeje kugira ku rwego mpuzamahanga binyuze muri siporo n’imishinga y’ubugiraneza.

Urushijeho kumenya. Urushijeho kwegera abandi.