Perezida Paul Kagame yatangaje ko icya mbere ashyira imbere ari abaturage b'u Rwanda, ko bityo abayobozi bashyirwa mu nshingano iyo batazujuje uko bikwiye kuzikurwamo bikorwa mu nyungu z’abaturage. Umukuru w'Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki ya 9 Mutarama 2025, ubwo yari mu kiganiro n'abanyamakuru bakorera ibinyamakuru by'imbere mu gihugu no hanze yacyo. Umukuru w'Igihugu yabajijwe ku mpinduka zimaze gukorwa muri Guverinoma kuva itangiye imirimo mu kwezi kwa Munani, aho ubu Minisiteri zimwe na zimwe zabonye abayobozi bashya. Umukuru w'Igihugu yavuze ko izo mpinduka zitaraba ko a
Perezida Paul Kagame yatangaje ko icya mbere ashyira imbere ari abaturage b'u Rwanda, ko bityo abayobozi bashyirwa mu nshingano iyo batazujuje uko bikwiye kuzikurwamo bikorwa mu nyungu z’abaturage. Umukuru w'Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki ya 9 Mutarama 2025, ubwo yari mu kiganiro n'abanyamakuru bakorera ibinyamakuru by'imbere mu gihugu no hanze yacyo. Umukuru w'Igihugu yabajijwe ku mpinduka zimaze gukorwa muri Guverinoma kuva itangiye imirimo mu kwezi kwa Munani, aho ubu Minisiteri zimwe na zimwe zabonye abayobozi bashya. Umukuru w'Igihugu yavuze ko izo mpinduka zitaraba ko ahubwo hakiri intangiriro. Ati “Impinduka muri Guverinoma, ntiziraba ahubwo. Turacyari ku ntangiriro. Ndabivuga mpereye ko bihera kuri byinshi kandi n’imiterere y’igihe, imiterere y’Igihugu n’abantu ariko n’icyifuzo cy’Ubuyobozi bw’Igihugu buba bwifuza ko twakora ibintu neza nta guta igihe." Perezida Kagame yavuze ko abayobozi baherutse gukurwa mu nshingano n’abashya bazishyizwemo byose bikorwa kugira ngo harebwe ibyageza u Rwanda ku ntego. Ati “Byose rero biva mu kugerageza ariko dufite ugushakisha gukora byinshi bishoboka, gukora ku muvuduko ushoboka kugira ngo bigabanye uburemere bw’ibibazo abantu bahura nabyo byaba mu buhinzi n’ubworozi, uburezi, ibikorwaremezo byaba mu bikorera. Ni nko kuba ufite igishushanyo imbere yawe cy’ibintu byose, noneho bigashaka ngo uko wabirebaga, uko ibintu bigenda ugire ibyo uhindura.” Perezida Kagame yavuze ko impinduka cyangwa ibindi byose bikorwa biba biri mu nyungu z’Abanyarwanda, ko kandi aribo ashyira imbere. Ati “Mu mikorere y’Igihugu cyacu, mu gukorera Igihugu cyacu, icya mbere nshyira imbere ni abaturage b’u Rwanda." Perezida Kagame yavuze ko abayobozi bashyirwa mu nshingano iyo batazujuje uko bikwiye kuzikurwamo bikorwa mu nyungu z’abaturage. Ati “Kuko si wowe mbona mu kazi ndabona Igihugu mbere na mbere. Ibyo kujya kuvuga ngo atababara, atarakara, n'iyo wagenda ukicwa n’agahinda njye ntacyo bimbwiye niba nakemuye ikibazo cy’abaturage cyangwa ikibazo rusange ubundi twese duhuriraho kugira ngo ibintu bikorwe neza.”

Perezida Paul Kagame ubwo yari mu kiganiro n'abanyamakuru, ku wa Kane tariki ya 9 Mutarama 2025.




Ibitekerezo
Nta bitekerezo biraboneka. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.