Migraine ni indwara y'imitsi (neurologique) igaragazwa no kuribwa umutwe gukabije , akenshi ku ruhande rumwe rw'umutwe. Iyi ndwara ntibangamira gusa umubiri, ahubwo igira n'ingaruka ku mibereho ya buri munsi y'umuntu uyirwaye, kubera ko ishobora kumubuza gukora imirimo ye isanzwe. Migraine ni ubwoko bwihariye bw'uburwayi bw'umutwe butandukanye n'umutwe usanzwe. Iyi ndwara igaragazwa n'ukuribwa gukabije, gukubita nk'aho hari ikintu kirasa mu mutwe, akenshi kigarukira ku ruhande rumwe, kandi bishobora kumara amasaha menshi cyangwa iminsi. Impamvu nyakuri zitera Migraine  hari ibintu byinshi bi

Migraine ni indwara y'imitsi (neurologique) igaragazwa no kuribwa umutwe gukabije , akenshi ku ruhande rumwe rw'umutwe. Iyi ndwara ntibangamira gusa umubiri, ahubwo igira n'ingaruka ku mibereho ya buri munsi y'umuntu uyirwaye, kubera ko ishobora kumubuza gukora imirimo ye isanzwe. Migraine ni ubwoko bwihariye bw'uburwayi bw'umutwe butandukanye n'umutwe usanzwe. Iyi ndwara igaragazwa n'ukuribwa gukabije, gukubita nk'aho hari ikintu kirasa mu mutwe, akenshi kigarukira ku ruhande rumwe, kandi bishobora kumara amasaha menshi cyangwa iminsi. Impamvu nyakuri zitera Migraine  hari ibintu byinshi bizwi ko bishobora kuyitera cyangwa kuyongera harimo Kunanirwa cyangwa kubura ibitotsi bihagije,Ibiribwa runaka nka shokora, ifu ya kera, cyangwa ibinyobwa birimo kafeyine,Urumuri rukabije cyangwa amajwi menshi, Impinduka mu misemburo, cyane cyane ku bagore. Ibimenyetso bikunze kugaragara harimo: Kuribwa umutwe gukabije, akenshi ku ruhande rumwe, Isesemi no kuruka, Kutihanganira urumuri cyangwa amajwi, Kubona ibintu bidasanzwe nko kubona amatara y'amabara , Umunaniro n'isereri Migraine ivurwa hakoreshejwe imiti igabanya ububabare , naho iyo bikomeye hakoreshwa imiti yihariye yatanzwe na muganga wabigize umwuga. Kuruhuka ahantu hatuje, hatagira urumuri rwinshi cyangwa amajwi, na byo bifasha kugabanya ububabare. Uko Migraine yirindwa harimo Kubona ibitotsi bihagije kandi bihoraho,Kwirinda ibiribwa n'ibinyobwa bisindisha,Kugabanya umuvuduko w'ubuzima(stress), Kunywa amazi ahagije buri munsi ndetse no Kwirinda kumara igihe kirekire imbere y'ecran cyangwa mu rumuri rukabije Migraine ni indwara ishobora kubangamira ubuzima bwa buri munsi bw'umuntu, ariko hari uburyo bwo kuyirinda no kuyivura neza. Umuntu wumva umutwe umubabaza kenshi, cyane cyane iyo biherekejwe n'isesemi cyangwa kubona ibintu bidasanzwe, agomba kugana muganga kugira ngo asuzumwe neza kandi ahabwe umuti ukwiye. Umwanditsi: Marie Florence NDAYISHIMIYE

Urushijeho kumenya. Urushijeho kwegera abandi.