Umutoza wa Rayon Sports, Haringingo Francis Christian Mbaya, yavuze ko kutabyaza umusaruro uburyo bwo gutsinda no kubura ubunararibonye mu bihe bikomeye by’umukino byagize uruhare mu gutsindwa na Black Bulls yo muri Mozambique ibitego 2-0. Rayon Sports yatsinzwe uyu mukino wabereye kuri Stade Amahoro i Kigali ku wa 17 Ukwakira 2026, mu mukino ubanza w’ijonjora rya kabiri rya CAF Confederation Cup. Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru nyuma y’umukino, Haringingo yavuze ko ikipe ye yabonye uburyo bwo gutsinda, ariko ikabura ubushobozi bwo kububyaza umusaruro. Yagaragaje kandi ko igitego cya mber
Umutoza wa Rayon Sports, Haringingo Francis Christian Mbaya, yavuze ko kutabyaza umusaruro uburyo bwo gutsinda no kubura ubunararibonye mu bihe bikomeye by’umukino byagize uruhare mu gutsindwa na Black Bulls yo muri Mozambique ibitego 2-0. Rayon Sports yatsinzwe uyu mukino wabereye kuri Stade Amahoro i Kigali ku wa 17 Ukwakira 2026, mu mukino ubanza w’ijonjora rya kabiri rya CAF Confederation Cup. Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru nyuma y’umukino, Haringingo yavuze ko ikipe ye yabonye uburyo bwo gutsinda, ariko ikabura ubushobozi bwo kububyaza umusaruro. Yagaragaje kandi ko igitego cya mbere yatsinzwe kuri koruneri cyafashije Black Bulls kugaruka mu mukino. Yagize ati: “Twabonye amahirwe ntitwayabyaza umusaruro, twatsinzwe igitego kuri koruneri. Igitego cya mbere badutsinze cyabagaruye mu mukino kuko mwabonye ko igice cya mbere twabarushije.” Uyu mutoza yongeyeho ko igitego cya kabiri cyabonetse Rayon Sports iri gushaka kwishyura, ashimangira ko nubwo ikipe ye yashoboye gukina no kurema uburyo bwinshi bwo gutsinda, ubunararibonye bw’abo bahanganye bwagize uruhare rukomeye ku musaruro w’umukino. Ku kibazo cy’impamvu Iradukunda Elie Tatou atakinnye kandi nta mvune afite, Haringingo yavuze ko byatewe n’amahitamo ye nk’umutoza, hashingiwe ku buryo yari yateguye gukinisha ikipe. Yagize ati: “Uburyo twari twateguye gukina byabaye ngombwa ko tutamukinisha, ni amahitamo y’umutoza.” Haringingo yavuze ko yizeye ko Rayon Sports ishobora kwihimura kuri Black Bulls mu mukino wo kwishyura uzabera muri Mozambique ku wa 24 Ukwakira 2026, akizera ko ikipe ye ishobora gutsinda uwo mukino no guhatanira itike yo kujya mu matsinda ya CAF Confederation Cup. Rayon Sports isabwa gutsinda nibura ibitego bitatu nta cyo itsinzwe kugira ngo igire amahirwe yo gukomeza, nyuma yo gutsindwa umukino ubanza ibitego 2-0.





Ibitekerezo
Nta bitekerezo biraboneka. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.