Mu gihe Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, akomeje kuvuga ko ashaka kugenzura Greenland kubera impamvu z’umutekano wa Amerika muri Arctic, ibintu byahinduutse cyane muri politiki y’icyo kirwa kinini kiri mu majyaruguru y’isi. Aqqaluk Lynge, umwe mu bantu bazwi cyane barwaniye ubwigenge bwa Greenland imyaka isaga 50, yavuze ko ubu atakibona Denmark nk’umukoloni ahubwo ayibona nk’umurinzi wa Greenland imbere y’igitutu cya Amerika. Aqqaluk Lynge wahoze ari umwe mu bakomeye basabaga ubwigenge bwa Greenland kuri Denmark, ubu yavuze ko Denmark n’u Burayi ari byo byiringiro byony
Mu gihe Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, akomeje kuvuga ko ashaka kugenzura Greenland kubera impamvu z’umutekano wa Amerika muri Arctic, ibintu byahinduutse cyane muri politiki y’icyo kirwa kinini kiri mu majyaruguru y’isi.
Aqqaluk Lynge, umwe mu bantu bazwi cyane barwaniye ubwigenge bwa Greenland imyaka isaga 50, yavuze ko ubu atakibona Denmark nk’umukoloni ahubwo ayibona nk’umurinzi wa Greenland imbere y’igitutu cya Amerika.

Aqqaluk Lynge wahoze ari umwe mu bakomeye basabaga ubwigenge bwa Greenland kuri Denmark, ubu yavuze ko Denmark n’u Burayi ari byo byiringiro byonyine byo kurinda Greenland imbere y’igitutu cya Donald Trump. 🇬🇱
Lynge wahoze anenga cyane Denmark mu myaka ya 1970, yavuze ko amagambo ya Trump yo gushaka gufata Greenland yahinduye uko abona isi ya politiki.
“Twiyumva twarahemukiwe na Amerika. Ubu turi mu bihe bikomeye aho Denmark n’u Burayi ari byo byonyine bishobora kudutabara,” ibi yabitangaje mu kiganiro yagiranye na Reuters.
Politiki ya Greenland yahindutse
Mu myaka myinshi ishize, amashyaka menshi yo muri Greenland yashyigikiraga ubwigenge bwuzuye bwo kuva kuri Denmark. Ariko nyuma y’amagambo ya Trump, abaturage benshi batangiye kugira impungenge ko igihugu cyabo gishobora kwisanga kiri mu maboko ya Amerika.
Amatora yabaye muri Werurwe 2025 yahinduye byinshi. Ishyaka Demokraatit rishyigikiye gukomeza umubano wa hafi na Denmark ryatsinze amatora ku nshuro ya mbere nyuma yo kubona ubwiyongere bukomeye bw’amajwi.
Minisitiri w’Intebe wa Greenland, Jens-Frederik Nielsen, yavuze ko igihugu cye kiri mu bibazo bya geopolitiki bikomeye.
“Niba tugomba guhitamo hagati ya Amerika na Denmark muri ibi bihe, duhitamo Denmark,” yavuze.

Minisitiri w’Intebe wa Denmark Mette Frederiksen na Minisitiri w’Intebe wa Greenland Jens-Frederik Nielsen, bagaragaje ko bagomba gukomeza ubufatanye bukomeye mu gihe bahanganye n’igitutu cya Trump utemera kureka gukoresha imbaraga mu gushaka kugenzura icyo kirwa.

Minisitiri w’Intebe wa Denmark, Mette Frederiksen, yahuye n’abaturage ba Greenland mu gihe cy’amatora yo muri Werurwe. Mu 2019, ubwo Donald Trump yavugaga bwa mbere ko Amerika ishaka kugura Greenland, Frederiksen yabise “ibitekerezo bidafite ishingiro.”
Ubwoba bw’intambara bwatangiye kwiyongera
Abaturage bamwe ba Greenland batangaje ko amagambo ya Trump yabateye ubwoba ku buryo bamwe batangiye gutegura uburyo bwo kwirwanaho mu gihe haba habaye igitero cya gisirikare.
Bamwe mu bacuruzi ndetse n’abashoramari bo muri Greenland babwiye Reuters ko batangiye kugura imbunda n’amasasu kubera impungenge z’umutekano.
Ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo cy’ubuzima bwo muri Greenland bwagaragaje ko umubare w’abaturage bafite ihungabana no kwiheba wazamutse cyane nyuma y’aya makimbirane ya politiki hagati ya Amerika na Denmark.

Abaturage ba Greenland bavuga ko amagambo ya Donald Trump ku gushaka kugenzura icyo kirwa yatumye benshi bongera kwegera Denmark kubera impungenge z’umutekano n’ahazaza h’igihugu cyabo.

Bamwe mu baturage ba Greenland bavuga ko ubu bafite ubwoba bw’ahazaza h’ikirwa cyabo nyuma y’igitutu cya Donald Trump, ibintu byatumye benshi batangira kubona Denmark nk’umurinzi aho kuyibona nk’umukoloni.
Amateka mabi ya Denmark ntiyibagiranye
Nubwo Greenland ubu iri kwegera Denmark, amateka y’ubukoloni ntiyibagiranye.
Mu myaka yashize, Denmark yashinjwe ibikorwa byinshi byabangamiye abaturage ba Greenland harimo gahunda zo gushyiramo abagore n’abakobwa uburyo bwo kuboneza urubyaro batabanje kubiherwa uburenganzira ndetse no gutandukanya abana n’imiryango yabo.
Hari bamwe mu banyapolitiki ba Greenland bavuga ko Denmark ikiri “umunyagitugu” kandi ko ubwigenge bugomba kugerwaho vuba.
Pele Broberg uyobora ishyaka Naleraq yavuze ko Greenland idakwiye gukomeza kugendera munsi ya Denmark.
“Denmark ntabwo ari umufatanyabikorwa wacu, ahubwo ni umuntu udufashe bugwate,” yavuze.
Isi nshya ya Greenland
Nubwo hari abatavuga rumwe, benshi muri Greenland bavuga ko isi yahindutse nyuma y’amagambo ya Trump ndetse n’izamuka ry’ibibazo bya geopolitiki muri Arctic.
Pipaluk Lynge, umukobwa wa Aqqaluk Lynge akaba n’umudepite muri Greenland, yavuze ko abantu benshi batangiye kubona ko ibitekerezo bya se byo kwegera Denmark byari bifite ishingiro.
“Isi yarahindutse. Iyo isi ihindutse, n’imitekerereze ya politiki igomba guhinduka,” yavuze.
Uyu munsi, Aqqaluk Lynge wahoze aririmba indirimbo zisaba ubwigenge bwa Greenland, ubu yemera ko inzozi zo kuba igihugu cyigenga zishobora kutazagerwaho.
“Indoto zo gushinga igihugu zigomba guhagarara,” yavuze. “Ubu twamenye ko ubwisanzure twagize imyaka 300 ishize bwaturutse ku kubana na Denmark.”





Ibitekerezo
Nta bitekerezo biraboneka. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.