Mohammad Bagher Ghalibaf, Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Iran, yanenze Visi Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, JD Vance, nyuma yo kuvuga ko intambara igihugu cye kirimo na Iran ari yo yatumye Ishyaka ry’Aba-Republican ritsindwa bikomeye mu matora y’inzibacyuho.

Ghalibaf ni we wayoboye ibiganiro by’ingenzi hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Iran bigamije kurangiza intambara.

Mu butumwa burebure Vance yashyize ku rubuga rwa X, Ghalibaf yamushubije ashinja ubuyobozi bwa Amerika kunanirwa kuva mu ntambara.

Yagize ati: “Mufite imyitwarire nkiy Umuntu ukina urusimbi watsinzwe ariko wanze kuva ku meza. Umuyobozi wanyu arimo gutegura icyiciro gikurikiraho cy’intambara, mu gihe Amerika igana mu manga yo gushyira inyungu za Israel imbere ya byose. Mureke izo nyigisho ndende. Kuki mutabwira ibi umuyobozi wanyu?”

Vance yari yavuze ko intambara na Iran ari yo mpamvu nyamukuru yatumye Aba-Republican batsindwa mu matora y’inzibacyuho. Yavuze ko abatora benshi bashyigikiye Donald Trump mu matora yo mu 2024 bahinduye uruhande bagashyigikira Aba-Democrat.

Yibajije kandi niba koko iyi ntambara yari ikwiye igihombo cya politiki yateje, harimo no gutakaza ubwiganze mu Nteko Ishinga Amategeko ya Sena.

Uku kutumvikana hagati y’abayobozi bombi kubaye mu gihe ubuyobozi bwa Donald Trump bukomeje kubazwa ibijyanye n’ahazaza h’ibikorwa bya gisirikare byabwo kuri Iran, ndetse n’ingaruka iyi ntambara iri kugira kuri politiki y’imbere mu gihugu.

Urushijeho kumenya. Urushijeho kwegera abandi.