Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda (UPDF), Gen. Muhoozi Kainerugaba, yasabye ko ingabo zikomeza kuvugururwa no gukoresha ikoranabuhanga rigezweho kugira ngo zishobore guhangana n’iterabwoba, ibyaha by’ikoranabuhanga ndetse n’izindi mbogamizi nshya z’umutekano. Ibi yabivugiye ku cyicaro gikuru cya UPDF i Mbuya, Kampala, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 12 Kanama 2026, ubwo habaga umuhango wo gusezera ku basirikare bakuru 222 bari bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru. Abo basirikare barimo ba Colonel, Lieutenant Colonel na Major bo mu cyiciro cya 16 cy’abasezerewe mu ngabo. Gen. Muhoozi yavuze ko UPDF yat

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda (UPDF), Gen. Muhoozi Kainerugaba, yasabye ko ingabo zikomeza kuvugururwa no gukoresha ikoranabuhanga rigezweho kugira ngo zishobore guhangana n’iterabwoba, ibyaha by’ikoranabuhanga ndetse n’izindi mbogamizi nshya z’umutekano.

Ibi yabivugiye ku cyicaro gikuru cya UPDF i Mbuya, Kampala, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 12 Kanama 2026, ubwo habaga umuhango wo gusezera ku basirikare bakuru 222 bari bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru.

Abo basirikare barimo ba Colonel, Lieutenant Colonel na Major bo mu cyiciro cya 16 cy’abasezerewe mu ngabo.

Gen. Muhoozi yavuze ko UPDF yateye imbere cyane kuva mu gihe cy’urugamba rwo kubohora Uganda, ariko ko hakenewe gukomeza guhindura imikorere yayo bitewe n’uko ibibazo by’umutekano bigenda bihinduka.

Yagize ati: “Tugomba gukomeza kuvugurura ingabo zacu, kwakira udushya, kongera ubufatanye hagati y’inzego no gukomeza kugira imyitwarire myiza, kubazwa inshingano no kwitegura.”

Yagaragaje iterabwoba, ibyaha bikorerwa kuri murandasi ndetse n’ibiza biterwa n’imihindagurikire y’ikirere nkimwe mu mbogamizi zisaba UPDF kongera ubushobozi mu ikoranabuhanga no mu bikorwa byo kurinda umutekano.

Kugeza ubu, Uganda ifite abasirikare mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho UPDF ikora ibikorwa byo kurwanya umutwe wa ADF ufitanye isano na Islamic State, ndetse no muri Somalia.

Gen. Muhoozi kandi yasabye abasirikare basezeye kudafata ikiruhuko cy’izabukuru nk’iherezo ry’umusanzu wabo ku gihugu. Yabasabye gukoresha ubunararibonye bafite mu buyobozi bw’abaturage, kubagira inama no mu bikorwa by’iterambere.

Yanabasabye gucunga neza amafaranga y’ikiruhuko cy’izabukuru, bashora imari mu buryo bwitondewe kandi bakagira gahunda ihamye y’imikoreshereze y’amafaranga.

Ku ruhande rw’abasezeye, Col. Kajungu Rutiinampora, wari mukuru muri abo basirikare, yavuze ko bazakomeza kugira uruhare mu bufatanye hagati y’abasivili n’igisirikare ndetse no mu bikorwa by’abaturage.

Umuhango witabiriwe n’abayobozi bakuru barimo Deputy CDF Lt. Gen. Sam Okiding, Umugaba w’Ingabo zirwanira mu kirere Lt. Gen. Charles Okidi na Maj. Gen. Asaph Mweteise uyobora Special Forces Command.

Abo basirikare 222 nyuma y’umuhango bavuye ku cyicaro gikuru cya UPDF i Mbuya, ari na ko bashyiraga ku mugaragaro akadomo ku murimo wabo w’igisirikare.

Urushijeho kumenya. Urushijeho kwegera abandi.