Igihugu cya Gambia cyatangaje ejo hashize ko kizakoresha miliyoni 2.5 z’amadolari ya Amerika azakomoka ku igurishwa ry’inzu y’uwahoze ari Perezida wacyo, iherereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kugira ngo gitange indishyi ku bahohotewe n’ubutegetsi bwe.
Igihugu cya Gambia cyatangaje ejo hashize ko kizakoresha miliyoni 2.5 z’amadolari ya Amerika azakomoka ku igurishwa ry’inzu y’uwahoze ari Perezida wacyo, iherereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kugira ngo gitange indishyi ku bahohotewe n’ubutegetsi bwe.
Muri Nzeri, Minisiteri y’Ubutabera ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko izasubiza Gambia amafaranga azakomoka ku igurishwa ry’inzu yo mu mujyi wa Washington yari iy’uwahoze ari umunyagitugu Yahya Jammeh.
Iyo minisiteri yavuze ko uwahoze ari Perezida Jammeh n’umugore we bari baraguze iyo nzu iherereye mu gace k’abifite ka Potomac, bakoresheje amafaranga akomoka ku bikorwa by’ubugizi bwa nabi ndetse n’amafaranga ya Leta ya Gambia yari yaranyerejwe.
Jammeh ashinjwa kuba yaragize uruhare mu iyicwa ry’abatavuga rumwe na we muri politiki, abantu baburiwe irengero, gufata abagore ku ngufu no gukorera abantu iyicarubozo mu gihe cy’imyaka 22 yamaze ku butegetsi, bwarangiye mu 2017.
Komisiyo yari ishinzwe iperereza kuri ibyo bikorwa yagereranyije ko abantu bari hagati ya 240 na 250 bishwe n’inzego z’umutekano zari ziyobowe n’ubutegetsi bwe muri Gambia, igihugu cyahoze gikolonizwa n’u Bwongereza.
Jammeh kandi ashinjwa kunyereza miliyoni z’amadolari y’amafaranga ya Leta, akayakoresha mu nyungu ze bwite.
Komisiyo ya Gambia ishinzwe gutanga indishyi ku bahohotewe, yashyizweho kugira ngo yishyure abakorewe ihohoterwa mu gihe cy’ubutegetsi bwa Jammeh, yemeje ko ayo mafaranga yamaze kwakirwa kandi ko azakoreshwa gusa mu gutanga indishyi ku bahohotewe.
Mu itangazo yasohoye, iyo komisiyo yavuze ko gusubizwa ayo mafaranga ari “intambwe ikomeye” iganisha ku gutanga indishyi zari ziteganyijwe mu itegeko ryashyizweho mu 2023.
Yagize iti: “Komisiyo yiyemeje gucunga ayo mafaranga mu buryo burangwa n’inshingano, gukorera mu mucyo no kubazwa ibyo ikora, hitawe ku burenganzira n’ibikenewe by’abahohotewe n’abarokotse ayo mahano.”
Kuri ubu, Yahya Jammeh aba muri Guinée Équatoriale, nyuma yo kuva ku butegetsi ahatiwe n’igitutu cy’ibihugu bituranye na Gambia, nyuma yo gutsindwa amatora yo mu 2016 na Adama Barrow, Perezida uyobora icyo gihugu muri iki gihe.





Ibitekerezo
Nta bitekerezo biraboneka. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.