Gianni Infantino, wari umaze igihe afatwa nk’uwizeye kongera gutorerwa kuyobora FIFA, ubu ari guhangana n’igitutu gikomeye mbere y’amatora ateganyijwe muri Werurwe 2027. BBC Sport ivuga ko kugeza hagati muri Nyakanga, abanyamuryango hafi ya bose ba FIFA bari bashyigikiye kandidatire ye yo kuyobora manda ya kane. Ariko ibintu byahindutse nyuma y’impaka zikomeye zavutse ku mugambi we wari warateganyijwe wo guha abashoramari imigabane mu gikombe cy’isi n’andi marushanwa ya FIFA. Kugeza ubu, mu banyamuryango 210 bafite uburenganzira bwo gutora , BBC ibarura 73 bashyigikiye Infantino, 124 bamurwany
Gianni Infantino, wari umaze igihe afatwa nk’uwizeye kongera gutorerwa kuyobora FIFA, ubu ari guhangana n’igitutu gikomeye mbere y’amatora ateganyijwe muri Werurwe 2027.
BBC Sport ivuga ko kugeza hagati muri Nyakanga, abanyamuryango hafi ya bose ba FIFA bari bashyigikiye kandidatire ye yo kuyobora manda ya kane. Ariko ibintu byahindutse nyuma y’impaka zikomeye zavutse ku mugambi we wari warateganyijwe wo guha abashoramari imigabane mu gikombe cy’isi n’andi marushanwa ya FIFA.
Kugeza ubu, mu banyamuryango 210 bafite uburenganzira bwo gutora, BBC ibarura 73 bashyigikiye Infantino, 124 bamurwanya, naho 13 bakaba batarafata umwanzuro. Nepal, umunyamuryango wa 211 wa FIFA, ntabwo afite uburenganzira bwo gutora kuko yahagaritswe.
Mu Burayi, ibihugu birimo England na Wales byakuyeho ubufasha byari byaragaragarije Infantino. UEFA, CONCACAF na AFC na byo byamunenze ku mugaragaro, bivuga ko FIFA yabasuzuguye kandi ikica icyizere bari bafitiye ubuyobozi bwayo.
Ariko Infantino aracyafite abayoboke bakomeye, cyane cyane muri Africa (CAF) na South America (CONMEBOL), aho FIFA yongereye ishoramari mu mupira w’amaguru binyuze muri gahunda nka FIFA Forward.
Amatora azaba arimo amajwi 210. Mu gihe haba abakandida babiri, ukeneye amajwi 106 kugira ngo utsinde. Mu gihe haba abakandida batatu cyangwa barenga, umukandida agomba kubona bibiri bya gatatu by’amajwi mu cyiciro cya mbere.
Kugeza ubu nta mukandida watangajwe uzahangana na Infantino. Ariko Victor Montagliani, uyobora CONCACAF, ari mu mazina akomeje kuvugwa nk’ushobora kuba umukandida ukomeye.
BBC ivuga ko Infantino atacyizeye kongera gutorerwa manda ya kane nk’uko byari bimeze mbere, kandi uko amatora azagenda bishobora guterwa cyane n’uko ibihugu byo muri Asia, Oceania na CONCACAF bizifata mu mezi ari imbere.





Ibitekerezo
Nta bitekerezo biraboneka. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.