Samuel Eto’o avuga ko kongera ubushobozi bw’amafaranga mu mupira w’amaguru wa Afurika byafasha ibihugu by’uyu mugabane kugumana impano zikomeye, ndetse akavuga ko Gianni Infantino yagize uruhare mu iterambere ry’umupira w’amaguru muri Afurika. Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Cameroon (FECAFOOT), Samuel Eto’o, yasabye abayobozi b’amashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika gushyigikira Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, amushimira uruhare yagize mu guteza imbere ruhago yo ku mugabane wa Afurika. Eto’o yavuze ko Infantino yafashije amashyirahamwe menshi yo muri Afurika

Samuel Eto’o avuga ko kongera ubushobozi bw’amafaranga mu mupira w’amaguru wa Afurika byafasha ibihugu by’uyu mugabane kugumana impano zikomeye, ndetse akavuga ko Gianni Infantino yagize uruhare mu iterambere ry’umupira w’amaguru muri Afurika.

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Cameroon (FECAFOOT), Samuel Eto’o, yasabye abayobozi b’amashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika gushyigikira Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, amushimira uruhare yagize mu guteza imbere ruhago yo ku mugabane wa Afurika. Eto’o yavuze ko Infantino yafashije amashyirahamwe menshi yo muri Afurika gutera imbere mu buryo bwihuse, ndetse akagira uruhare mu kongera amahirwe y’ibihugu byinshi yo kugera ku gikombe cy’Isi. Ati:

“Perezida Gianni Infantino yahinduye umupira w’amaguru.”

Uyu wahoze ari rutahizamu ukomeye wa Cameroon yavuze ko Afurika ikwiye kumushyigikira kubera ibyo amaze kugeza ku mugabane. Eto’o yagize ati:

“Bwana Infantino yafashije umugabane wacu. Yafashije amashyirahamwe yacu gutera imbere vuba cyane, kandi tugomba kubyemera. Tugomba kumushyigikira ku byo amaze kugeraho kugeza ubu.”

Eto’o yagaragaje ko kimwe mu by’ingenzi Infantino yafashije Afurika ari ukongera amahirwe y’ibihugu byo kwitabira Igikombe cy’Isi. Ku gikombe cy’Isi cy’amakipe 48 cyabereye muri Canada, Mexico na Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri uyu mwaka, Afurika yari ifite imyanya icyenda itaziguye, mu gihe mu gikombe cy’Isi cya 2022 muri Qatar yari ifite itanu. Eto’o yavuze ko ibyo byahaye amahirwe ibihugu bitari bisanzwe bigera kuri iri rushanwa rikomeye ku isi.

Yagarutse ku kibazo cy’amafaranga muri Afurika

Uyu muyobozi wa FECAFOOT yanagaragaje itandukaniro rikomeye riri hagati y’ubushobozi bw’amashyirahamwe yo muri Afurika n’ay’ibihugu bikize. Yavuze ko hari amashyirahamwe yo muri Afurika akora afite ingengo y’imari nto cyane, bityo akaba adashobora guhangana n’ibihugu bifite ubushobozi bw’amafaranga menshi. Eto’o kandi yavuze ko iki kibazo cy’amikoro kigira uruhare mu gutuma Afurika itakaza impano zayo nyinshi zijya gukinira ibihugu by’i Burayi. Yatanze urugero rwa Kylian Mbappé na Aurélien Tchouaméni, abakinnyi b’u Bufaransa bafite inkomoko muri Cameroon, avuga ko iyo igihugu cye kiba gifite ingengo y’imari iri hagati ya miliyoni 20 na 40 z’amadolari ku mwaka, ashobora kuba barakiniriye Cameroon. Mu gihe umubano hagati ya FIFA na UEFA ukomeje kugaragaramo kutumvikana ku bibazo bitandukanye, Eto’o yavuze ko Afurika idakwiye kubona UEFA nk’umugabane ugomba kugira ijambo riruta ayandi muri FIFA. Ati:

“UEFA ni confederation ikomeye kuri FIFA kandi igira uruhare runini mu mupira w’amaguru, ariko ntigomba gufatwa nkaho ariyo  yonyine igenga umupira cyangwa nk’iy’ingenzi kurusha izindi.”

Infantino yatangaje ko azongera kwiyamamariza kuyobora FIFA, mu matora ateganyijwe ku wa

18 Werurwe 2027

. Mu gihe amatora ya FIFA agenda yegereza, amagambo ya Samuel Eto’o agaragaza ko ubuyobozi bw’umupira w’amaguru muri Afurika bushobora kugira uruhare rukomeye mu rugendo rwa Infantino rwo gushaka manda nshya.

Urushijeho kumenya. Urushijeho kwegera abandi.