Ikirwa cya El Hierro, kiri mu birwa bya Canary Islands bya Espagne, cyatangaje ibihe bidasanzwe nyuma y’uko kuva mu ntangiriro z’Ugushyingo 2026, abimukira barenga 3,300 bakigezemo banyuze mu nyanja, bari mu bwato bugera kuri 30. Ibi byatumye ubuyobozi bw’icyo kirwa busaba Guverinoma ya Espagne ubufasha bwihuse kugira ngo bushobore guhangana n’iki kibazo.

Alpidio Armas, uyobora akanama k'ubuyobozi ka El Hierro, yavuze ko bahangayikishijwe n’ubwiyongere bukabije bw’abimukira, asobanura ko gutangaza ibihe bidasanzwe bigamije koroshya ubufatanye n’inzego za Leta zo ku rwego rw’igihugu. Yavuze ko hakenewe ubufasha mu kubona amacumbi y’agateganyo yo kwakiramo abimukira bakomeje kuhagera.

Iki kirwa gifite abaturage bagera ku 11,400, ku buryo kwakira abantu barenga 3,300 mu gihe gito byashyize igitutu gikomeye kuri serivisi zaho. By’umwihariko, ibitaro byo kuri icyo kirwa byahuye n’imbogamizi zo kwita ku mubare munini w’abantu bakeneye ubuvuzi, nk'uko Alpidio Armas yabitangaje.

Fernando Clavijo, uyobora akarere ka Canary Islands, yavuze ko umubare w’abimukira ukomeje kuhagera urenze ubushobozi bw’inzego zaho. Yagaragaje ko hari imodoka zitwara abagenzi zahinduriwe inshingano kugira ngo zifashe mu bikorwa byo kwakira abimukira, ndetse n’abakozi b’ubuvuzi bazanwe baturutse ku bindi birwa kugira ngo bafashe mu guhangana n’iki kibazo.

Imibare yatangajwe n’inzego zishinzwe ubutabazi bwo mu nyanja igaragaza ko mu minsi itandatu ya mbere y’Ugushyingo 2026, abantu 3,261 barokowe mu mazi yegereye ibirwa bya Canary Islands. Ibi bigaragaza ubukana bw’ubwiyongere bw’abimukira bagerageza kwambuka inyanja ya Atlantique berekeza muri Espagne.

Urugendo rwo kuva muri Afurika y’Iburengerazuba rugana muri Canary Islands ruri mu nzira z’inyanja ziteje ibyago byinshi ku bimukira. Abenshi bakoresha ubwato buto, bakamara igihe kinini mu nyanja, bahura n’imihindagurikire y’ikirere n’ibindi bibazo bishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.

Mu makuru yatangajwe na AFP, abantu babiri basanzwe bapfuye mu bwato bwageragezaga kugera muri ibyo birwa, mu gihe abandi batanu bakekwaho kuba barapfuye muri urwo rugendo, hashingiwe ku buhamya bw’abarokotse. Inzego z’ubutabazi zikomeje kugaragaza impungenge ku mutekano w’abakoresha iyi nzira.

Ku rundi ruhande, imibare ya Minisiteri y’Umutekano w’Imbere muri Espagne igaragaza ko hagati ya Mutarama na tariki ya 31 Ukwakira 2026, abimukira 13,327 bageze mu birwa bya Canary banyuze mu nyanja. Uyu mubare wagabanutseho 5.5% ugereranyije n’igihe nk’icyo mu 2025.

Icyakora, mu mwaka wa 2024, ibi birwa byakiriye abimukira barenga 46,000, umubare wari hejuru cyane ugereranyije n’indi myaka. Ubuyobozi bwa Canary Islands buvuga ko ubwiyongere bushya bwagaragaye mu ntangiriro z’Ugushyingo bushobora kongera kuremerera serivisi z’ubuzima, ubwikorezi n’ibigo byakira abimukira.

Ikibazo cy’abimukira gikomeje kuba imwe mu mbogamizi zikomeye Espagne ihura na zo, cyane cyane mu birwa bya Canary Islands bikunze kwinjirirwamo n’abimukira baturuka mu bihugu byo muri Afurika y’Iburengerazuba bashaka kugera ku mugabane w’u Burayi.

Urushijeho kumenya. Urushijeho kwegera abandi.