Umukinnyi Cristiano Ronaldo yatangaje ko umwaka w’imikino wa 2026/27 ushobora kuba ari wo wa nyuma mu mwuga we w’umupira w’amaguru, nyuma y’imyaka 25 amaze ku rwego rwo hejuru. Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Vogue, avuga ko yifuza kurangiza umwuga we asize umurage ukomeye. Ronaldo, usanzwe akinira Al-Nassr yo muri Saudi Arabia, yavuze ko afite gahunda y’ubuzima bwe nyuma yo gusezera ku mupira w’amaguru, zirimo gutembera, gukina padel no kumara igihe kinini ari kumwe n’umuryango we. Uyu mukinnyi w’imyaka 41 amaze imyaka myinshi ari umwe mu bakinnyi bazwi cyane ku isi,
Umukinnyi Cristiano Ronaldo yatangaje ko umwaka w’imikino wa 2026/27 ushobora kuba ari wo wa nyuma mu mwuga we w’umupira w’amaguru, nyuma y’imyaka 25 amaze ku rwego rwo hejuru. Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Vogue, avuga ko yifuza kurangiza umwuga we asize umurage ukomeye. Ronaldo, usanzwe akinira Al-Nassr yo muri Saudi Arabia, yavuze ko afite gahunda y’ubuzima bwe nyuma yo gusezera ku mupira w’amaguru, zirimo gutembera, gukina padel no kumara igihe kinini ari kumwe n’umuryango we. Uyu mukinnyi w’imyaka 41 amaze imyaka myinshi ari umwe mu bakinnyi bazwi cyane ku isi, ndetse afite ibitego birenga 950 amaze gutsindira amakipe n’ikipe y’igihugu. Nubwo Ronaldo yakoresheje ijambo “bishoboka ko”, bigaragaza ko atarafata umwanzuro wa nyuma ku itariki nyayo azasezereraho.





Ibitekerezo
Nta bitekerezo biraboneka. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.