Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Stephen Constantine, yavuze ko kuba Amavubi ari mu itsinda ririmo Mali na Cape Verde mu gushaka itike ya CAN 2027 bitagomba gutuma agira igitutu, kuko abona ko u Rwanda rushobora guhangana n’ayo makipe. Constantine yavuze ko mu mupira w’amaguru nta kipe idashobora gutsindwa, ashingira ku kuba buri kipe ishobora kugira umunsi mwiza cyangwa mubi. Yatanze urugero rwa Cape Verde, avuga ko kuba yaranganyije na Espagne 0-0 ari ikimenyetso cy’uko n’amakipe atari asanzwe afatwa nk’ahangana ku rwego rumwe ashobora gutanga umusaruro utari witezwe. Ati: “Sinavuga
Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Stephen Constantine, yavuze ko kuba Amavubi ari mu itsinda ririmo Mali na Cape Verde mu gushaka itike ya CAN 2027 bitagomba gutuma agira igitutu, kuko abona ko u Rwanda rushobora guhangana n’ayo makipe. Constantine yavuze ko mu mupira w’amaguru nta kipe idashobora gutsindwa, ashingira ku kuba buri kipe ishobora kugira umunsi mwiza cyangwa mubi. Yatanze urugero rwa Cape Verde, avuga ko kuba yaranganyije na Espagne 0-0 ari ikimenyetso cy’uko n’amakipe atari asanzwe afatwa nk’ahangana ku rwego rumwe ashobora gutanga umusaruro utari witezwe. Ati: “Sinavuga ko bidashoboka ko twabatsinda bose kuko buri wese agira umunsi we mubi cyangwa mwiza. [...] Cape Verde yanganyije na Espagne 0-0 nta wari ubyiteze. Natwe twabikora kuko nta gitutu turiho.” Constantine asanga icy’ingenzi ari uko Amavubi yinjira muri iyi mikino afite icyizere cyo guhangana n’abo bazahura.

Constantine yavuze ko mu mupira w’amaguru nta kipe idashobora gutsindwa





Ibitekerezo
Nta bitekerezo biraboneka. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.