Abigisha n'abashakashatsi muri kaminuza za Leta muri Cameroon bakomeje imyigaragamby idafite igihe ntarengwa, nyuma y’uko ibiganiro  bagiranye na Leta kubikorwa byo kwishyura igice cy’amafaranga baberewemo umwenda bitabashije gutuma basubira ku kazi.  Imyigaragambyo yatangijwe n’ishyirahamwe ry’abigisha bo mu mashuri makuru, SYNES, ku wa 3 Nzeri 2026. Abigisha basaba ko Leta yishyura amafaranga y’ubushakashatsi ndetse n’umwenda w’amafaranga ajyanye n’ibikorwa by’amasomo n’ubushakashatsi byakozwe mu myaka yashize. Kimwe mu bibazo biri ku isonga ni amafaranga yihariye agenewe guteza imbere ubu

Abigisha n'abashakashatsi muri kaminuza za Leta muri Cameroon bakomeje imyigaragamby idafite igihe ntarengwa, nyuma y’uko ibiganiro  bagiranye na Leta kubikorwa byo kwishyura igice cy’amafaranga baberewemo umwenda bitabashije gutuma basubira ku kazi.  Imyigaragambyo yatangijwe n’ishyirahamwe ry’abigisha bo mu mashuri makuru, SYNES, ku wa 3 Nzeri 2026. Abigisha basaba ko Leta yishyura amafaranga y’ubushakashatsi ndetse n’umwenda w’amafaranga ajyanye n’ibikorwa by’amasomo n’ubushakashatsi byakozwe mu myaka yashize. Kimwe mu bibazo biri ku isonga ni amafaranga yihariye agenewe guteza imbere ubushakashatsi muri za kaminuza, azwi nka Special Allowance for the Modernisation of University Research. Minisiteri y’Amashuri Makuru muri Cameroon yatangaje ko amafaranga yo mu gihembwe cya kane cya 2025, angana na miliyari 5.478 z'amafaranga CFA, yari amaze kwishyurwa yose. Ku gihembwe cya mbere cya 2026, Leta yari imaze kwishyura igice kinini cy’amafaranga, naho andi akomeza kwishyurwa. Ku gihembwe cya kabiri cya 2026, na ho Leta yatangiye kohereza amafaranga ku barimu-bashakashatsi. Ikindi kibazo gikomeye ni umwenda w’amafaranga Leta ibereyemo abarimu kubera ibikorwa by’amasomo, birimo amasaha y’inyongera, kuyobora ubushakashatsi n’imishinga y’abanyeshuri ba Masters na PHD ndetse n’izindi serivisi za kaminuza. Minisiteri y’Amashuri Makuru ivuga ko uyu mwenda ubarirwa muri miliyari 16.959 CFA, ukomoka cyane cyane ku gihe kiri hagati ya 2000 na 2021. Kugeza ubu, Leta ivuga ko imaze kwishyura miliyari 7.294 CFA, hasigaye hafi miliyari 9.696 CFA. Leta ivuga ko ayo asigaye azishyurwa buhoro buhoro bitewe n’ubushobozi bw’ingengo y’imari n’amafaranga aboneka. Ku wa 18 Nzeri 2026, habaye ibiganiro i  Yaoundé hagati ya Minisiteri y’Amashuri Makuru, abahagarariye SYNES ndetse n’abakozi ba Minisiteri y’Imari. Leta yatangaje ko yatangiye kwishyura andi mafaranga, harimo ay’igihembwe cya kabiri cya 2026. Ku wa 20 Nzeri, ubuyobozi bwa SYNES bwongeye guterana maze bufata umwanzuro wo gukomeza imyigaragambyo, buvuga ko amafaranga yishyuwe atarahaza ibyo basaba byose kandi ko hakenewe gahunda isobanutse yo kwishyura amafaranga asigaye. Imyigaragambyo iri kugira ingaruka ku mikorere ya  kaminuza za Leta. Amakuru agezweho avuga ko kaminuza 11 za Leta zikomeje kugira ibikorwa bigenda buhoro kubera iyi myigaragambyo. Bimwe mu bikorwa byahagaze harimo amasomo, ubushakashatsi ndetse n’isuzuma n’itangwa ry’imishinga ya Masters na PhD. Ibi bishobora gutinza abanyeshuri bari hafi kurangiza amasomo yabo. Nubwo imyigaragambyo ikomeje, Leta na SYNES baracyaganira ku buryo ibibazo by’amafaranga byakemuka. Leta ishimangira ko hari amafaranga amaze kwishyurwa kandi ko gahunda yo kwishyura andi izakomeza bitewe n’ubushobozi bw’imari ya Leta. Ku rundi ruhande, SYNES irasaba ko habaho ibisobanuro birambuye ku mafaranga yose aberewemo abarimu umwenda ndetse na gahunda yumvikana yo kuyishyura. Uwanditse: rahab iradukunda.

Urushijeho kumenya. Urushijeho kwegera abandi.