Shampiyona y’u Rwanda ya BK Premier League yemeje ingengo y’imari ya miliyari 1.28 Frw, ingana n’amadolari ya Amerika asaga ibihumbi 868,000, izakoreshwa mu mwaka w’imikino wa 2026/27 . Amakuru yatangajwe agaragaza ko amakipe yo muri Sudan azitabira iyi shampiyona nk’abashyitsi. Nubwo azaba ahatanira umwanya wa mbere, ikipe yo muri Sudan izatwara igikombe cy’icyubahiro mu gihe yaba isoje shampiyona iri ku mwanya wa mbere. Igikombe cya shampiyona kizahabwa ikipe nyarwanda izaba iri ku mwanya wa mbere mu makipe y’u Rwanda. Amakipe yo muri Sudan kandi azaba yemerewe guhatanira ibihembo by’imik
Shampiyona y’u Rwanda ya BK Premier League yemeje ingengo y’imari ya miliyari 1.28 Frw, ingana n’amadolari ya Amerika asaga ibihumbi 868,000, izakoreshwa mu mwaka w’imikino wa 2026/27. Amakuru yatangajwe agaragaza ko amakipe yo muri Sudan azitabira iyi shampiyona nk’abashyitsi. Nubwo azaba ahatanira umwanya wa mbere, ikipe yo muri Sudan izatwara igikombe cy’icyubahiro mu gihe yaba isoje shampiyona iri ku mwanya wa mbere. Igikombe cya shampiyona kizahabwa ikipe nyarwanda izaba iri ku mwanya wa mbere mu makipe y’u Rwanda. Amakipe yo muri Sudan kandi azaba yemerewe guhatanira ibihembo by’imikino n’iby’abakinnyi ku giti cyabo. Azemererwa gukinisha abakinnyi batarenze batandatu badafite ubwenegihugu bwa Sudan icyarimwe, mu gihe umubare w’abashobora kwandikwa ku rupapuro rw’umukino uzaba ari umunani.





Ibitekerezo
Nta bitekerezo biraboneka. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.