Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda izatangira ku wa 4 Nzeri 2026 ku izina rya BK Pro League, nyuma y’uko Bank of Kigali ibaye umuterankunga mushya w’amarushanwa, mu gihe amakipe 18 azayitabira . Ibi byemejwe mu nama rusange isanzwe y’amakipe agize Rwanda Premier League yabaye ku wa 23 Kanama 2026, aho hanemejwe ingengo y’imari ya miliyari 1.28 Frw kuri shampiyona ya 2026/27. Muri aya makipe harimo 16 yo mu Rwanda, hakiyongeraho Al Hilal na Al Merrikh zo muri Sudan. Amakipe yo mu Rwanda azahabwa miliyoni 31 Frw kuri buri kipe, amafaranga azishyurwa mu byiciro bibiri, avuye kuri miliyon
Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda izatangira ku wa 4 Nzeri 2026 ku izina rya BK Pro League, nyuma y’uko Bank of Kigali ibaye umuterankunga mushya w’amarushanwa, mu gihe amakipe 18 azayitabira. Ibi byemejwe mu nama rusange isanzwe y’amakipe agize Rwanda Premier League yabaye ku wa 23 Kanama 2026, aho hanemejwe ingengo y’imari ya miliyari 1.28 Frw kuri shampiyona ya 2026/27. Muri aya makipe harimo 16 yo mu Rwanda, hakiyongeraho Al Hilal na Al Merrikh zo muri Sudan. Amakipe yo mu Rwanda azahabwa miliyoni 31 Frw kuri buri kipe, amafaranga azishyurwa mu byiciro bibiri, avuye kuri miliyoni 10 Frw yatangwaga mu mwaka ushize. Hashyizweho kandi miliyoni 200 Frw zo guhemba umusaruro, aho ikipe izajya ihabwa miliyoni imwe ku mukino yatsinze, mu gihe umukinnyi w’umukino azajya ahabwa ibihumbi 100 Frw. Umukino wa mbere uzahuza Kiyovu Sports na Gorilla FC ku wa 4 Nzeri kuri Kigali Pele Stadium. APR FC, Rayon Sports, Al Hilal na Al Merrikh bizatangira nyuma kubera imikino ya CAF.





Ibitekerezo
Nta bitekerezo biraboneka. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.