Polisi ya Australia ishinzwe kurwanya iterabwoba yataye muri yombi umugabo w’imyaka 65 wo mu mujyi wa Melbourne, ukekwaho gukwirakwiza ibikoresho bitemewe no gukora ubukangurambaga kuri murandasi mu rwego rwo gushyigikira umutwe wa Islamic State (IS). Uyu mugabo yatawe muri yombi kuri uyu wa Gatatu mu gitondo, ubwo polisi yasakaga urugo rwe ruherereye i Carlton. Abayobozi bavuga ko ibikorwa bye byari bimaze imyaka myinshi bikurikiranwa mu ibanga. Mu kiganiro n’abanyamakuru, Polisi Nkuru ya Australia (AFP) yavuze ko iperereza ryatangiye nyuma y’uko abakozi b’Ikigo cya Australia gishinzwe umut

Polisi ya Australia ishinzwe kurwanya iterabwoba yataye muri yombi umugabo w’imyaka 65 wo mu mujyi wa Melbourne, ukekwaho gukwirakwiza ibikoresho bitemewe no gukora ubukangurambaga kuri murandasi mu rwego rwo gushyigikira umutwe wa Islamic State (IS). Uyu mugabo yatawe muri yombi kuri uyu wa Gatatu mu gitondo, ubwo polisi yasakaga urugo rwe ruherereye i Carlton. Abayobozi bavuga ko ibikorwa bye byari bimaze imyaka myinshi bikurikiranwa mu ibanga. Mu kiganiro n’abanyamakuru, Polisi Nkuru ya Australia (AFP) yavuze ko iperereza ryatangiye nyuma y’uko abakozi b’Ikigo cya Australia gishinzwe umutekano ku mipaka (Australian Border Force) basanze amakuru n’ibikoresho biteye amakenga kuri telefoni y’uyu mugabo. Ibyo byabaye mu Ugushyingo 2020, ubwo abakozi bagenzuraga imizigo ye ku kibuga cy’indege cya Melbourne mbere y’uko ajya mu Misiri. Mu mwaka wa 2024, polisi yongeye kubona uruhushya rwo gusaka, maze hafatwa ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga. Polisi ivuga ko isesengura ryakozwe ku bikoresho by’uyu mugabo ryagaragaje ko yari yararahiriye kuba umuyoboke w’umutwe w’iterabwoba wa Islamic State, ndetse ko yakoraga nk’umukangurambaga wawo kuri murandasi. Bikekwa ko hagati y’Ugushyingo 2015 na Nyakanga 2020, uyu mugabo yohereje hafi amadosiye 10,000 arimo ibikoresho by’ubutagondwa bikoresha urugomo ndetse n’ubutumwa bwo kwamamaza Islamic State. Polisi ivuga ko yakoresheje imbuga zitandukanye mu gukwirakwiza ubwo butumwa no gushaka abandi bashyigikiye uwo mutwe. Uyu mugabo, ufite ubwenegihugu bwa Australia kandi akaba yari atuye hamwe n’umugore we, aregwa icyaha kimwe cyo kuba umunyamuryango w’umutwe w’iterabwoba, ibyaha bitatu byo gukoresha serivisi z’itumanaho mu gutera ubwoba, gutoteza cyangwa guteza undi muntu kubabara, ndetse n’icyaha kimwe cyo gutunga cyangwa kugenzura ibikoresho by’ubutagondwa bikoresha urugomo. Ibihano ntarengwa kuri ibyo byaha bishobora kugera ku myaka 10 y’igifungo. Mu isaka ryakozwe n’itsinda rihuriweho rishinzwe kurwanya iterabwoba mu rugo rw’uyu mugabo i Carlton kuri uyu wa Gatatu mu gitondo, hafashwe ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga. Gusa, Polisi Nkuru ya Australia yavuze ko uyu mugabo nta sano yari afitanye n’igitero runaka, kandi ko nta kibazo cy’umutekano cyihariye cyari kibangamiye abaturage. Assistant Commissioner Hudson yavuze ko polisi itirengagiza ko hashobora kuba hari abandi bantu batawe muri yombi, mu gihe ikomeje gukorana n’inzego mpuzamahanga mu guhagarika ibikorwa by’abantu bafitanye isano n’uyu mugabo. Aho Yagize ati: “Ntidushobora gukuraho ko hashobora kubaho andi matabwa muri yombi ajyanye n’iki kibazo.”   Umwanditsi: Marie Florence NDAYISHIMIYE

Urushijeho kumenya. Urushijeho kwegera abandi.