Ikipe ya Arsenal yatangaje ko yasinyishije umunyezamu w’Umufaransa, Illan Meslier, mu rwego rwo kongera imbaraga mu izamu mbere y’umwaka w’imikino mushya. Meslier w’imyaka 26 yageze muri Arsenal nyuma yo kumara imyaka irindwi akinira Leeds United, aho yakinnye imikino 215 mu marushanwa yose ndetse agasoza imikino 70 atinjijwe igitego. Uyu munyezamu watangiriye umupira w’amaguru mu ikipe yo mu gihugu cye ya FC Lorient, yanyuze mu ishuri ry’abato rya Arsenal mbere yo gusinya amasezerano ya mbere y’ubunyamwuga muri Gashyantare 2018. Yatangiye gukina mu ikipe nkuru ya Lorient muri uwo mwaka, ah
Ikipe ya Arsenal yatangaje ko yasinyishije umunyezamu w’Umufaransa, Illan Meslier, mu rwego rwo kongera imbaraga mu izamu mbere y’umwaka w’imikino mushya. Meslier w’imyaka 26 yageze muri Arsenal nyuma yo kumara imyaka irindwi akinira Leeds United, aho yakinnye imikino 215 mu marushanwa yose ndetse agasoza imikino 70 atinjijwe igitego. Uyu munyezamu watangiriye umupira w’amaguru mu ikipe yo mu gihugu cye ya FC Lorient, yanyuze mu ishuri ry’abato rya Arsenal mbere yo gusinya amasezerano ya mbere y’ubunyamwuga muri Gashyantare 2018. Yatangiye gukina mu ikipe nkuru ya Lorient muri uwo mwaka, aho yakinnye umukino we wa mbere akina na Valenciennes FC muri Coupe de la Ligue, umukino warangiye Lorient itsinze igitego 1-0 kandi Meslier agasoza adatsinzwe. Nyuma yo kwigaragaza muri shampiyona y’u Bufaransa y’Icyiciro cya Kabiri mu mwaka wa 2018/19, aho yakinnye imikino 28, Meslier yerekeje muri Leeds United mu 2019 ku nguzanyo y’umwaka umwe. Yagize uruhare rukomeye mu gufasha Leeds United kuzamuka muri Premier League, nyuma yaho iyi kipe iza kumugumana burundu. Mu myaka yakurikiyeho, Meslier yakinnye imikino 107 muri Premier League, agaragaza ubunararibonye mu rwego rwo hejuru. Arsenal yavuze ko uyu munyezamu aje kongera amahitamo yayo mu izamu ndetse no gufasha iyi kipe guhatanira ibikombe mu mwaka w’imikino utaha. Nyuma yo gusinya amasezerano, Meslier yavuze ko yishimiye cyane kwinjira muri Arsenal, avuga ko ari “umunsi udasanzwe” kuri we kuko aje mu ikipe ifite amateka akomeye. Illan Meslier azambara nimero ya 30 muri Arsenal kandi azatangirana n’abandi bakinnyi imyitozo ibanziriza umwaka mushya w’imikino.





Ibitekerezo
Nta bitekerezo biraboneka. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.