Umuyobozi wa APR FC w’inzibacyuho, Col (Rtd) Vincent Mugisha, yavuze ko icyatumye iyi kipe yongera amasezerano y’umutoza wayo Taleb, ari uko yasohoje igice kinini cy’ibyo yari yahawe nk’intego, ndetse akaba yararushijeho kugirirwa icyizere cyo gukomeza kuyobora ikipe mu mwaka w’imikino wa 2026/2027. Col (Rtd) Vincent Mugisha yavuze ko umwaka w’imikino wa 2025/2026 utari woroshye kuri APR FC kubera impinduka zabaye muri shampiyona n’imvune zagiye zigira ingaruka ku mikinire y’ikipe, ariko agaragaza ko umutoza Taleb yitwaye neza ugereranyije n’uko bamwe babitekerezaga. Yagize ati: “Impamvu twa

Umuyobozi wa APR FC w’inzibacyuho, Col (Rtd) Vincent Mugisha, yavuze ko icyatumye iyi kipe yongera amasezerano y’umutoza wayo Taleb, ari uko yasohoje igice kinini cy’ibyo yari yahawe nk’intego, ndetse akaba yararushijeho kugirirwa icyizere cyo gukomeza kuyobora ikipe mu mwaka w’imikino wa 2026/2027. Col (Rtd) Vincent Mugisha yavuze ko umwaka w’imikino wa 2025/2026 utari woroshye kuri APR FC kubera impinduka zabaye muri shampiyona n’imvune zagiye zigira ingaruka ku mikinire y’ikipe, ariko agaragaza ko umutoza Taleb yitwaye neza ugereranyije n’uko bamwe babitekerezaga. Yagize ati: “Impamvu twamwongereye amasezerano ni uko urukiramende twamuhaye mbere yararusimbutse.” Yasobanuye ko igihe Taleb yahabwaga inshingano zo gutoza APR FC, yari afite intego nyinshi zirimo gutwara Shampiyona y’u Rwanda, Igikombe cy’Amahoro ndetse na Super Cup. Uyu muyobozi yavuze ko nubwo hari bamwe babonaga ibyo umutoza yakoze bidahagije ndetse bagasaba ko amasezerano ye atongerwa nyuma y’uko umwaka yari yarasinye urangira, ubuyobozi bwa APR FC bwo bwabonye ko hari impamvu zo gukomeza kumugirira icyizere. Ati: “Abantu bamwe babonaga ko ibyo yakoze bidahagije, ariko twe twarebye ibyo twari twaramusabye gukora n’uko yabyitwayemo.” Taleb yamaze kongererwa amasezerano y’umwaka umwe w’imikino wa 2026/2027, ariko Col (Rtd) Vincent Mugisha yavuze ko n’“urukiramende” rw’intego rwe rwahinduwe. Usibye kongera gusabwa guhatanira ibikombe byo mu gihugu, uyu mutoza yongeweho indi ntego ikomeye yo gufasha APR FC gutwara CECAFA Kagame Cup 2026. APR FC, ikipe ifite amateka akomeye mu Rwanda no mu karere, izatangira urugendo rwayo muri CECAFA Kagame Cup ihura na Gor Mahia FC yo muri Kenya, mu itsinda rya mbere ry’iri rushanwa. Ubuyobozi bwa APR FC buvuga ko kongera amasezerano ya Taleb ari igice cya gahunda yo gukomeza kubaka ikipe ihangana ku rwego rw’igihugu no mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Urushijeho kumenya. Urushijeho kwegera abandi.