Apple iri hafi gushyira ahagaragara imwe mu telefone zitezwe cyane mu mateka yayo: iPhone Fold , ishobora no kwitwa iPhone Ultra . Amakuru amaze igihe avugwa mu ikoranabuhanga agaragaza ko iyi telefone ishobora gutangazwa ku wa 9 Nzeri 2026 , mu birori Apple yise “Surprise and shine”. Nubwo Apple itaremezwa ku mugaragaro ko iPhone Fold izaba muri ibyo birori, ibimenyetso byinshi byatanzwe n’abasesenguzi n’abamenya amakuru y’ibikoresho bya Apple bigaragaza ko iyi ari imwe mu mpinduka zikomeye kompanyi ishobora gukora muri uyu mwaka. iPhone Fold izaba ari telefone ifunga hagati, mu buryo busa

Apple iri hafi gushyira ahagaragara imwe mu telefone zitezwe cyane mu mateka yayo: iPhone Fold, ishobora no kwitwa iPhone Ultra. Amakuru amaze igihe avugwa mu ikoranabuhanga agaragaza ko iyi telefone ishobora gutangazwa ku wa 9 Nzeri 2026, mu birori Apple yise “Surprise and shine”. Nubwo Apple itaremezwa ku mugaragaro ko iPhone Fold izaba muri ibyo birori, ibimenyetso byinshi byatanzwe n’abasesenguzi n’abamenya amakuru y’ibikoresho bya Apple bigaragaza ko iyi ari imwe mu mpinduka zikomeye kompanyi ishobora gukora muri uyu mwaka. iPhone Fold izaba ari telefone ifunga hagati, mu buryo busa n’ubwa Samsung Galaxy Z Fold, ariko Apple bivugwa ko iri gutegura imiterere yagutse kurushaho. Iyo ifunguye, ishobora kugira écran ya OLED ingana na hafi 7.8 inches, mu gihe écran yo hanze yaba hafi 5.5 inches. Ibi byatuma iyo telefone ikoreshwa nk’izisanzwe igihe ifunze, ariko iyo ifunguwe ikagira ubuso bunini bwafasha mu kureba amashusho, gusoma, gukoresha porogaramu ebyiri icyarimwe ndetse n’ibindi bikorwa bisaba écran nini. Kimwe mu bintu Apple ishaka gushyiramo imbaraga ni ikibazo cy’umurongo ugaragara hagati ya écran iyo telefone ifunze. Amakuru avuga ko kompanyi iri kugerageza gukora écran ifite crease itagaragara cyane, ikoresheje ikoranabuhanga rishya mu gukora hinge n’ibice bigize écran. Ku bijyanye n’umutekano, Apple ishobora kureka Face ID kuri iyi telefone ikayisimbuza Touch ID iri ku ruhande, cyane cyane kubera umwanya muto uba imbere muri telefone zifunga. Ibi ariko biracyari mu makuru ataremezwa na Apple. Mu bijyanye n’imikorere, iPhone Fold itegerejweho gukoresha imwe muri chip nshya za Apple A20, ndetse ikazakorana na iOS 27. Hari amakuru avuga ko software yayo izaba yarateguwe by’umwihariko kugira ngo ikoreshe neza écran nini, harimo uburyo bwo gukoresha porogaramu ebyiri ziri ku ruhande rumwe. Ku mafoto, amakuru ariho avuga ko iPhone Fold ishobora kugira camera ebyiri z'inyuma, buri imwe ifite 48MP, imwe ikaba wide indi ultrawide. Bitandukanye na iPhone Pro, iyi telefone ishobora kutagira telephoto camera kubera umwanya muto uba mu mubiri wayo. Biteganyijwe kandi ko iyi telefone izaba ifite battery nini kurusha izindi iPhone zatangijwe mbere. Amakuru atandukanye yagiye avuga ubushobozi buri hagati ya 4,883mAh na 5,500mAh, ariko ubushobozi nyakuri ntiburamenyekana neza kugeza Apple iyitangije. Ikindi kizayitandukanya n’izindi iPhone ni igiciro. Abasesenguzi bavuga ko iPhone Fold ishobora gutangirira hagati ya $1,999 na $2,500, bitewe n’ubushobozi bwo kubikamo amakuru. Hari n’amakuru avuga ko verisiyo ya 1TB ishobora kugera hafi kuri $3,000. Niba ibi byemezwa, iPhone Fold yaba imwe mu ma iPhone ahenze cyane Apple yaba yarigeze gukora, ndetse igahura ku isoko n’izindi telefone zihenze zifunga nka Samsung Galaxy Z Fold. Apple imaze imyaka ireba Samsung, Google ndetse n’abandi bakora telefone zifunga, ariko itarinjira muri iri soko. Ubu, niba iPhone Fold itangijwe muri uyu mwaka, Apple yaba yinjiye ku mugaragaro mu isoko ry’amatelefone manini afunga. Apple yamaze kwemeza ko izakora ibirori bikomeye ku wa 9 Nzeri 2026, ariko kugeza ubu ntabwo yigeze itangaza ku mugaragaro ko iPhone Fold cyangwa iPhone Ultra izaba muri gahunda y’ibizerekanwa. Abakunzi ba Apple rero bashobora gutegereza kugeza kuri iyo tariki kugira ngo bamenye niba amakuru amaze amezi avugwa ku iPhone ya mbere ifunga azahinduka ukuri.

Urushijeho kumenya. Urushijeho kwegera abandi.