Abantu nibura babiri bahitanywe n'impanuka yo gusenyuka kw'inyubako y'amagorofa atatu mu gace ka Flatbush, muri Brooklyn, mu mujyi wa New York, mu gihe abarenga 10 bakomerekeye muri iyo mpanuka.

Iyi mpanuka yabaye ku wa Gatatu, tariki ya 11 Ugushyingo 2026, ahagana saa kumi z'umugoroba ku isaha yaho, ubwo inyubako yari irimo ibyumba bine by'amacumbi yasenyukaga ikagwa mu kibanza cyari kiri gukorerwamo imirimo yo kubaka.

Amakuru yatangajwe n'ubuyobozi bw'umujyi wa New York agaragaza ko abantu 19 ari bo bagaragaye ko bagizweho ingaruka n'iyi mpanuka, barimo abana barindwi. Muri bo, babiri bahasize ubuzima, mu gihe abandi bajyanywe mu bitaro bafite ibikomere bitandukanye. Hari kandi abakomeretse bikomeye.

Abashinzwe ubutabazi bahageze mu gihe kitarenze umunota umwe nyuma y'uko inyubako isenyutse, batangira ibikorwa byo gushakisha no gutabara abantu bashobora kuba bari munsi y'ibyasenyutse.

Mu bikorwa byo gutabara hifashishijwe abashinzwe ubutabazi, imbwa zabugenewe mu gushakisha abantu ndetse n'ibikoresho by'ikoranabuhanga birimo drone.

Amakuru yatangajwe n'ibitangazamakuru byo muri Amerika avuga ko nibura abantu bane barokowe nyuma y'amasaha abiri inyubako imaze gusenyuka, harimo n'umugore wari utwite.

Umuyobozi w'Umujyi wa New York, Zohran Mamdani, yemeje ko abantu babiri bapfuye, ashimangira ko ibikorwa byo gushakisha abandi bashobora kuba bakiri munsi y'ibyasenyutse bigikomeje.

Kugeza ubu, icyateye iyi nyubako gusenyuka ntikiramenyekana. Iperereza ryatangiye, cyane ko hafi yayo hari ikibanza cyarimo gukorerwamo imirimo yo gucukura ubutaka hagamijwe kubaka indi nyubako.

Abashinzwe ubutabazi batangaje ko gushakisha abantu bose bashobora kuba bakiri munsi y'ibyasenyutse bishobora gufata iminsi myinshi.

Iyi mpanuka yongeye kugaragaza akamaro ko gukurikiza amabwiriza agenga umutekano mu bikorwa by'ubwubatsi, cyane cyane iyo imirimo yo gucukura ikorerwa hafi y'inyubako zisanzwe zituwe.

Urushijeho kumenya. Urushijeho kwegera abandi.