Ikigo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe iby'indege (FAA) cyahagaritse ingendo z'indege mu gihugu hose ku wa Gatanu, tariki ya 13 Ugushyingo 2026, nyuma y'ikibazo cyabaye mu miyoboro y'itumanaho ikoreshwa n'abagenzura indege.
Nk'uko Reuters yabitangaje, iki kibazo cyatumye indege zirenga 6,600 ziteshwa ingendo, mu gihe izindi 8,600 zitinze kugera cyangwa guhaguruka ku gihe zari ziteganyijwe.
Iri hagarikwa ryategetswe mu rwego rwo kurinda umutekano w'abagenzi, nyuma y'uko ibigo bishinzwe kugenzura ingendo zo mu kirere bigize ikibazo cy'itumanaho.
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe gutwara abantu n'ibintu, Sean Duffy, yavuze ko ikibazo cyatangiye ubwo imiyoboro y'ikoranabuhanga ikoreshwa mu kugenzura indege yagiraga imikorere idasanzwe.
Yasobanuye ko ikibazo cyari kimaze gukemurwa, ariko ko kongera gusubiza ingendo zose ku murongo bisaba igihe.
Ku mugoroba wo ku wa 13 Ugushyingo, FAA yatangaje ko yemereye indege kongera guhaguruka, nyuma y'amasaha arenga ane yari ashize ingendo zahagaritswe.
Nubwo ingendo zongeye gusubukurwa, ibigo by'indege byakomeje guhura n'ibibazo byo gutunganya gahunda z'ingendo, kubera indege n'abakozi bari basigaye mu bibuga bitandukanye.
Minisitiri Sean Duffy yasabye ko hashyirwa miliyari 50 z'amadolari mu kuvugurura ikoranabuhanga rigenzura ingendo zo mu kirere, avuga ko uburyo busanzwe bukoreshwa bumaze gusaza.
Leta ya Amerika yatangaje ko nta bimenyetso byari bihari byerekana ko iki kibazo cyatewe n'igitero cy'ikoranabuhanga.
Iri hagarikwa ryagize ingaruka ku bagenzi benshi, aho Reuters yatangaje ko abantu babarirwa mu bihumbi n'ibihumbi bagize ibibazo by'ingendo zabo.





Ibitekerezo
Nta bitekerezo biraboneka. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.