Amatike y’igitaramo cya Rema muri Kigali yatangiye gushira, nyuma y’uko icyiciro cya Early Bird Flash Sale gitangiye kugurwa n’abakunzi b’umuziki bifuza kuzitabira iki gitaramo . Igitaramo cya Rema kizabera muri BK Arena ku wa 5 Nzeri 2026, mu gusoza ibikorwa bya Kwita Izina 2026. Uyu muhanzi w’Umunyanijeriya azataramira abakunzi b’umuziki i Kigali, aherekejwe n’abandi bahanzi barimo Umunyarwanda Kivumbi King. Abategura igitaramo bari batangaje ko amatike ya Early Bird Flash Sale azagurishwa ku giciro cyihariye, aho ubu icyo cyiciro cyatangiye gushira, nk’uko bigaragara ku itangazo ryashyizw

Amatike y’igitaramo cya Rema muri Kigali yatangiye gushira, nyuma y’uko icyiciro cya Early Bird Flash Sale gitangiye kugurwa n’abakunzi b’umuziki bifuza kuzitabira iki gitaramo. Igitaramo cya Rema kizabera muri BK Arena ku wa 5 Nzeri 2026, mu gusoza ibikorwa bya Kwita Izina 2026. Uyu muhanzi w’Umunyanijeriya azataramira abakunzi b’umuziki i Kigali, aherekejwe n’abandi bahanzi barimo Umunyarwanda Kivumbi King. Abategura igitaramo bari batangaje ko amatike ya Early Bird Flash Sale azagurishwa ku giciro cyihariye, aho ubu icyo cyiciro cyatangiye gushira, nk’uko bigaragara ku itangazo ryashyizwe ahagaragara n’abategura. Rema azataramira i Kigali nyuma y’umuhango wa 21 wa Kwita Izina uzabera i Kinigi mu Karere ka Musanze ku wa 4 Nzeri 2026.

Urushijeho kumenya. Urushijeho kwegera abandi.