Iyo urebye igishushanyo cy’umugore uhagarariye ubutabera, usanga afite amaso apfutse. Ku muntu utabitekerejeho cyane, bishobora gutera kwibaza impamvu ubutabera bwerekanwa nk’umuntu utabona. Ariko ayo maso apfutse afite ubutumwa bukomeye: ubutabera ntibukwiye kureba umuntu uwo ari we, ahubwo bukwiye gushingira ku mategeko n’ibimenyetso. Mu rukiko, kuvuga ngo “sinabikoze” byonyine ntibihagije kugira ngo umuntu agire ukuri. Mu buryo nk’ubwo, no kuvuga ngo “narabibonye” ntibihita bihamya ko uwaregwa ari we wakoze icyaha. Icy’ingenzi ni uburyo urukiko rusuzuma ibimenyetso byatanzwe, ubuhamya n’i

Iyo urebye igishushanyo cy’umugore uhagarariye ubutabera, usanga afite amaso apfutse. Ku muntu utabitekerejeho cyane, bishobora gutera kwibaza impamvu ubutabera bwerekanwa nk’umuntu utabona. Ariko ayo maso apfutse afite ubutumwa bukomeye: ubutabera ntibukwiye kureba umuntu uwo ari we, ahubwo bukwiye gushingira ku mategeko n’ibimenyetso. Mu rukiko, kuvuga ngo “sinabikoze” byonyine ntibihagije kugira ngo umuntu agire ukuri. Mu buryo nk’ubwo, no kuvuga ngo “narabibonye” ntibihita bihamya ko uwaregwa ari we wakoze icyaha. Icy’ingenzi ni uburyo urukiko rusuzuma ibimenyetso byatanzwe, ubuhamya n’izindi nyandiko cyangwa gihamya byemewe n’amategeko. Amaso apfutse y’ubutabera ni ikimenyetso cy’uko umwanzuro utagomba guterwa n’uko umuntu ari umukire cyangwa umukene, uzwi cyangwa atazwi, cyangwa se n’umubare w’abantu bamushinja cyangwa bamushyigikiye. Ubutabera ntibugomba kubogamira ku marangamutima y’abareba urubanza. Ahubwo bugomba kureba ibyo dosiye n’ibimenyetso byemewe n’amategeko bigaragaza. Hari n’ihame ry’ingenzi mu manza nshinjabyaha: umuntu uregwa afatwa nk’umwere kugeza igihe icyaha cye gihamijwe hakurikijwe amategeko. Ibi bivuze ko kuba umuntu yararezwe cyangwa akaba ari kuvugwa cyane ku mbuga nkoranyambaga bidahita bivuga ko icyaha kimuhamye. Ni yo mpamvu amarangamutima y’umuntu ashobora gutandukana n’umwanzuro w’urukiko. Umuntu ashobora kumva ko undi arengana, ariko icyo gitekerezo cyonyine ntigishobora gusimbura ibimenyetso n’inzira ziteganywa n’amategeko. Ku rundi ruhande, iyo umuntu avuga ko yabeshyewe cyangwa yarenganyijwe, inzira yo kubigaragaza na yo igomba kunyura mu buryo bwemewe n’amategeko, aho gushingira ku gusebanya, igitutu cyangwa igitekerezo rusange. Umugore uhagarariye ubutabera afite amaso apfutse, ariko ibyo ntibisobanura ko ubutabera butabona ukuri. Ni ikimenyetso cy’uko butagomba guhitamo umuntu hashingiwe ku isura ye, izina rye, amafaranga afite cyangwa uko rubanda rumubona. Ahubwo ubutabera bugomba kubaza ikibazo kimwe cy’ingenzi: Ni iki ibimenyetso n’amategeko bigaragaza? Aha ni ho ihame ry’ubutabera rishingira: ntabwo ari uwashinjwe cyane, cyangwa uwashyigikiwe cyane, ahubwo ni ibyo urukiko rushobora gusuzuma no kugenderaho hakurikijwe amategeko. Umwanditsi: MUNYERAGWE Josue

Urushijeho kumenya. Urushijeho kwegera abandi.